Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yasezeranyije ko azahindura Umujyi wa Rwamagana ukaba nka Kigali mu rwego rwo kuwusubiza ku rwego uvugwaho ko wahozeho.
Habineza yabitangaje ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa kigabiro uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2017.
Uyu mujyi ngo wahoze uri ku rwego rukomeye ku buryo ngo se umubyara yavuye i Gitarama mu myaka 60 ishize akajya gushakira imibereho muri uwo mujyi. Ibyo ngo byerekana ko Rwamagana yari umujyi ukomeye wanatumye se arenga Kigali akajya i Rwamagana.
Ni muri urwo rwego ngo natorwa azaharanira ko uwo mujyi waba ukomeye ku rwego rwa Kigali.
Mu bindi azagabanya harimo umusoro ku nyongeragaciro(TVA) aho azawuvana kuri 18% akawushyira kuri 14%. Ibyo ngo bizatuma ibicuruzwa birimo ibiribwa bigura make kuko ngo uyu munsi bihenda.

Muri aka karere ngo azahafunga transit center ya Byimana ifungirwamo inzererezi n’abitwa indaya asanga ngo ari urubyiruko ruba rwabuze igishoro cyo gutangira igikorwa kibabeshaho, banagerageza ngo bakazitirwa n’imisoro avuga ko ihanitse.






