41008.webp

Nyagatare: Bahangayikishijwe n’ibitera bikomeje kwigabiza umujyi ari na ko byangiza

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu mujyi wa Nyagatare bagenda barushaho guhangayikishwa no kwiyongera kw’ibitera bikomeje kugaragara muri kariya gace. Izi nyamaswa, nk’uko abaturage baho babivuga, biteza umutekano mucye binyuze mu kwangiza ibintu, mu gutera amaduka no kwangiza imyaka, mu gihe ibisenge byo mu mujyi byabaye ahantu biruhukira, bigatuma byangiza amasakaro.

Sipiriyani Ntambara, umumotari utuye mu Murenge wa Nyagatare, yagaragaje impungenge z’ubwiyongere bukabije bw’ibitera muri iyi myaka ishize, ashimangira ko hakenewe ingamba zo gukemura iki kibazo.

Ati: “Ibitera mu mujyi birahangayikishije cyane.” “Byangiza ibisenge by’inzu, bigatera imirima, bikangiza ibishyimbo, ibigori, n’ibiti by’imbuto. Ibi bitera biteje ikibazo ku mutekano, cyane cyane ku babyeyi bafite abana bato. Rimwe na rimwe, ibitera bininjira ahantu hatuwe bishaka ibiryo.”

Abaturage bavuga ko guhura kwabo kenshi n’abenegihugu akenshi bivamo guhangana, bigatuma abantu bahangayikishwa n’indwara bishobora kwanduza abaturage.

41008.webp

Xavier Nsengamungu, umucuruzi mu iduka rya Nyagatare, yizera ko kwimura ibitera aha hantu bikajyanwa ahantu hadatuwe n’abaturage cyaba ari cyo gisubizo cyiza.

Abandi batanga igitekerezo cyo gushyira mu bikorwa ingamba zo kubikumira hashyirwaho uruzitiro rubibuza kugera mu baturage nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

41013.webp

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Stephen Gasana, yashimangiye ko hakenewe igisubizo kirambye, avuga ko ibiganiro birimo gukorwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gikemuke. Mu gihe gito, hashyizweho amatsinda yo gukurikirana no kubuza ibitera kwinjira mu mijyi.

Inzobere mu by’ubuzima zo zigaragaza ingaruka guhura kw’inyamanswa n’abantu bishobora kugira zirimo kwanduzanya indwara nk’igituntu. Barasaba gufata ingamba zo kugabanya uku guhura, zirimo no gushyiraho zone tempo hagati y’ahantu hatuwe n’ahaturuka izo nyamanswa no kwigisha abaturage akamaro ko kwirinda guhura n’inyamaswa zo mu gasozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *