M23 irarwanira ibintu bibiri — Alain Mukuralinda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aravuga ko M23 irwanira ibintu bibiri birimo gupfa no gukira , bitandukanye n’izindi ngabo zirimo n’iz’abanyamahanga zikomeje gufasha FARDC , avuga ko zitazi icyo zagiye gukora nk’uko yabitangaje mu kiganiro cyihariye aherutse guha Bwiza TV na Bwiza.com.

Uyu munsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hari ingabo z’ibihugu nibura umunani mu ntambara imaze imyaka igera mu 10 itarangira.

U RWANDA NTA BWOBA BWA SADC na MONUSCO BIFATANYA na FDLR🔴RWITEGUYE KWAKIRA ABASIRIKARE BARUHUNGIRAHO

Ubwo yabazwaga kuri ibi bihugu byose bifite ingabo muri RDC yagize ati “Ikibazo cya mbere twari dukwiye kwibaza, ko ibyo byigeze kuba no muri 2013 aho ingabo ziza zikahateranira zikarwana bamwe bagatsindwa, kuki icyo kibazo kitakemutse? Uyu munsi tukaba twongeye nyuma y’imyaka 10 kongera kugira ingabo z’ibihugu, tuvuze umunani gusa, ariko mu by’ukuri ziranarenze. Izo ni zo tuvuga ngo twagaragaza ku mugaragaro ko zihari…kuki bari aho ngaho uyu munsi, ni iki gishya baje gukora kizatuma noneho intambara ihagarara?”

Ku kijyanye n’abakomeje kurwana bavuga ko bazasubiza Umututsi iwabo, Umuvugizi wungirije wa guverinoma yagize ati “ hariya hari Umututsi w’Umunyarwanda, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda uri hariya ko we bamusubije iwabo byaba bifite ishingiro? Nibasobanure neza. Ni Umututsi se noneho w’Umunyekongo bavuga ko bazasubiza mu Rwanda?

Uyu munsi se nta bavuye hariya, baba ari Abatutsi cyangwa n’abandi Banyekongo bahunze intambara hariya bari hano mu Rwanda barenze 130,000, wigeze wumva mu myaka bamaze bahirahira no gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda? Bafite iwabo. Bafite ubutaka bwabo. Ni ukuvuga ngo rero, muri abo basirikare baje, baje gufasha FARDC, niba ari uko bababwiye, bakabyemera iyi ntambara ntabwo izarangira.”

Yakomeje agira ati “Kuko abarihariya bo, barwana, abo ba M23 n’abandi bafatanyije, bararwanira ibintu bibiri; ni ugupfa cyangwa gukira. Icyo ni kimwe. Icya kabiri, bararwanira ubutaka bwabo, bararwanira igihugu cyabo. Bivuze ngo abandi bo baza gufasha ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo bazi icyo baje gukora, Ni na yo mpamvu iki kibazo kidakemuka, ubona rimwe na rimwe no kubatsimbura bibagora, ubona rimwe na rimwe n’iyo babatsimbuye ariko ntibakemure ikibazo intambara ikongera ikavuka kuko nk’uko nabivuze bararwanira ibintu bibiri ni ugupfa no gukira, ni igihugu cyabo…”

Yavuze rero ko mu gihe cyose ikibazo cyabo kitarakemuka n’iyo wabatsinda ukabirukansa bakajya mu gihugu kimwe cyangwa ikindi mu bituranyi, amaherezo bazagaruka kuko nta handi bumva baba hatari mu gihugu cyabo.

Yashimangiye ko ibi biteye rero impungenge u Rwanda kuko mu gushaka gukemura icyo kibazo ukoresheje intambara uba udakemuye ikibazo nyacyo ahubwo uba wirukana abantu ku butaka bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *