Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Senegali rwatesheje agaciro isubikwa ry’amatora

Sangiza iyi nkuru

Ku wa kane taliki ya 15 Gashsaynatare 2024, , Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Senegali rwatesheje agaciro isubikwa ry’amatora. Rwatangaje ko binyuranyije n’itegeko nshinga, ruvuguruza inyandiko yemejwe ku ya 5 Gashyantare, n’abadepite isaba subikwa amezi 10, ry’amatora akaba yari ateganijwe ku ya 25 Gashyantare kuri ubu ariko akaba yari yashyizwe muri Ukuboza 2024.

Muri icyo gikorwa, iteka ryashyizweho umukono na Perezida Macky Sall risubika amatora ryasheshwe, nk’uko byemejwe n’abagize Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rya Senegali barindwi.

Uru rukiko kandi rwahise rusaba abayobozi gutegura amatora mu gihe cya vuba gishoboka.

Perezida wa Senegal yari yafashe icyemezo cyo gusubika amatora ya Perezida nyuma yo gushinja ruswa babiri mu bagize Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga. Ni nyuma yo kwanga amadosiye y’abakandida bamwe na bamwe harimo n’uwo bahanganye Karim Wade.

Macky Sall, utiyamamarizaga kongera kuyobora, na we yashimangiye icyemezo cye ko ari ngombwa gutegura amajwi yose kandi mu mucyo. By’umwihariko, yatangaje ko hazakorwa ibiganiro byo guca amakimbirane yatewe n’icyemezo yari yafashe. Iki cyemezo cyateje imvururu mu gihugu aho kugeza ubu zimaze guhitana abantu batatu.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *