U Rwanda ntiruzigera ruzuyaza cyangwa rusaba imbabazi ku bwo kurinda abaturage barwo – Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu nama yigaga ku bibazo byo muri Repulika ya Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yatanze ubutumwa busobanutse ashimangira ko ntawe azasaba uruhushya rwo kurinda u Rwanda kandi yongera kwamagana ubufatanye bwa FDLR na FARDC.

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire abinyujije kuri X, yatangaje ko muri iyi nama yabereye I Addis Abeba ahaberaga n’inama ya Afurika Yunze Ubumwe, umukuru w’igihugu yatanze ubutumwa busobanutse buteye butya:

1. U Rwanda ntiruzigera ruzuyaza cyangwa rusaba imbabazi ku bwo kurinda umutekano w’abaturage barwo. Ntabwo tuzasaba uruhushya rwo kubikora.

2. Twabuze abantu barenga miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nta kintu kandi nta muntu numwe uzemererwa kudusubiza inyuma.

3. FDLR no kwishyira hamwe kwabo na FARDC bigomba gukemurwa.

4. Nta kamaro ko kujya impaka n’abasubiyemo ibinyoma byabo igihe kirekire, baje kubyizera.

5. u Rwanda rukomeje kwiyemeza amahoro, binyuze mu nzira zashyizweho mu karere.

Perezida Kagame kandi yerekanye raporo ye nk’umuyobozi w’ivugurura ry’inzego z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe aho umusaruro w’ingenzi ari ikigega cy’amahoro cya miliyoni 400 zamadorari yakusanyijwe mu bihugu bigize uyu muryango ari na yo menshi byatanze mu gihe kinini gishize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *