Vital Kamerhe arifuza ko RDC ikoresha uburenganzira bwayo mu guhangana n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Vital Kamerhe, Umuyobozi w’ishyaka UNC, yavuze ku kibazo cy’umutekano uhangayikishije mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’itumanaho, Michel Moto Muhima, Vital Kamerhe, umwe mu bagize ubuyobozi bw’ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacre, yashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi avuga ko byihutirwa ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo DRC ikoresha uburenganzira yemererwa n’amategeko mpuzamahanga ku kwirwaho mu kurwanya uwabateye ngo wamenyekanye neza, avuga u Rwanda.

“DRC igomba gukoresha uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho ….kugira ngo irwanye uwayiteye wamenyekanye, u Rwanda; Nta mishyikirano kugeza igihe ingabo z’u Rwanda na M23 zivuye ku butaka bwa Congo; dushyigikiye byimazeyo Perezida wa Repubulika HE Félix TSHISEKEDI ndetse n’umurongo wo kurengera Igihugu; Ubufatanye n’impuhwe na bagenzi bacu bo mu Kivu y’Amajyaruguru  »; uyu ni Vital Kamerhe mu itangazo ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 17 Gashyantare 2024, nkuko tubikesha Actualite.cd.

FARDC yavuze ko igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Goma (Amajyaruguru ya Kivu) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo ishinja igirikare cy’u Rwanda (RDF) kuba inyuma yacyo nta kimenyetso. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo muri ako karere, Lt. Col. Guillaume Ndjike, iki gitero ngo cyibasiye indege ya FARDC ariko gikubita kandi cyangiza indege za gisivili.

Hagati aho, i Addis Abeba iruhande rw’inama ya 37 isanzwe y’inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)yo ku itariki ya 17-18 Gashyantare 2024, Joao Lourenà§o, Perezida wa Angola akaba n’umuhuza washyizweho na AU, yagerageje gushakisha igisubizo cy’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda. Aha Perezida Kagame yavuze ko nta kamaro ko kujya impaka n’abasubiyemo ibinyoma igihe kirekire, kugeza baje kubyizera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *