Bukavu: Batangiye kubura ibiribwa nyuma y’ifungwa ry’umuhanda uhuza Kivu zombi

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abaturage ba Kivu y’Amajyepfo batangiye guhura n’ikibazo cyo kubura ibiribwa nyuma y’uko intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje gufata intera mu ntara bituranye ya Kivu y’Amajyaruguru isanzwe igaburira Umujyi wa Bukavu ku biribwa none intambara yahagaritse urujya n’uruza ku muhanda wa Goma-Bukavu kandi kuba hari inyeshyamba mu turere ibiryo byaturukagamo biragenda bigorana kurushaho.

Muri depo ye y’ibishyimbo na soya biherereye ku isoko rya Beach Muhanzi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, umucuruzi Wakengo Itete arimo kurangiza imifuka itanu yari isigaye mu bubiko bwe. Ibiciro biri hejuru cyane, ingorane zo kubona ibicuruzwa,, uyu yatangarije RFI uko byifashe ubu.

Ati: “Mbere yuko amakimbirane atangira, naguze imifuka 50 y’ibishyimbo ku madolari 60, na soya ku madolari 70. Kugeza ubu ni $ 90 kugeza 100 $. Umufuka w’imyumbati wagurishijwaga amadorari 30, uyu munsi ararenga amadorari 50! Byongeye kandi, imyumbati iragoye kuyibona muri iyi minsi. Twatekereje kurangura mu Rwanda, ariko kohereza ibishyimbo mu mahanga ku bacuruzi bato byabaye forode mu baturanyi bacu.  »

Abandi bacuruzi bagerageza kuvana ibiryo mu midugudu baturanye. Ariko hano na none umusaruro ni muke. Amakimbirane yabujije kubona ibiryo byinshi nk’ibirayi, ibigori, imyumbati n’ibishyimbo.

Christian Baguma, wa sosiyete sivile ya Bukavu, atanga igisubizo: “Birahagije gusa kuvugurura imihanda igana ahakorerwa ubuhinzi, nko kwerekeza Mwenga, Kalehe, ikibaya cy’umugezi wa Ruzizi, umuhanda wa Mulume-Munene hamwe no guha umutekano teritwari n’imidugudu bifite umutekano muke. Ibi bishobora gukumira ibura ry’ibiryo muri Bukavu. Dufite ubutaka buhingwa hano ariko tubuze ishyaka ryo guhanga udushya.  »

Mu myigaragambyo yo ku wa Kane ushize, sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyepfo ya yatanze igitekerezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda mu gihe Umujyi wa Bukavu ari ho ukura inyama, ifu y’ibigori n’imboga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *