Martin Fayulu yaregeye Afurika Yunze ubumwe u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Martin Fayulu, Perezida w’ishyaka rya politiki ryita ku bwenegihugu n’iterambere (ECIDé) yandikiye abakuru b’ibihugu na guverinoma bitabiriye inama ya 37 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) yabereye i Addis Abeba,gucyemura bwangu ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC watewe n’imitwe yitwaje intwaro bishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda.

Fayulu, avuga ko kandi Afurika yunze ubumwe igomba gucyemura ikibazo cya FDLR na ADF kugirango bitume u Rwanda na Uganda bakura ingabo zabo ku butaka bw’iki gihugu.Ashinja ibi bihugu ko ngo byahungabanije DRC byitwaje M23.

7 sur 7 itangaza ko By’umwihariko yatunze agatoki u Rwanda ko arirwo rurangaje imbere uyu mutwe wa M23.Iri turufu ryo kwitwaza u Rwanda abihurizaho n’abayobozi ba Congo barimo Tshiseked bakunda kwitwaza u Rwanda mu bibazo RDC ihuriyemo na M23 bavuga ko rutera inkunga uyu mutwe nyamara rwo ruhora rubihakana.

Si ibyo gusa kuko yasabye ko uyu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ukwiye gukurikirana uburyo amatora ya 2023 yabayemo kuko ngo buteye isoni.Fayulu avuga ko kugeza ubu acyemeza ko yajemo uburiganya, kuko binagaragazwa na raporo zitandukanye ziva muri komisiyo yo gukurikirana amatora, cyane cyane MOE CENCO-ECC.

Ati: “Mu byukuri, kuva amatora yo mu 2023 yatangira muri DRC, ntitwahwemye kuvuza induru dusaba komisiyo yigenga ishinzwe amatora (CENI),gukosora amakosa yakozwe.Twagerageje kwamagana ihohoterwa ryayagaragayemo tunatanga ibisubizo by’uko yakagenze kugirango akorwe mu mucyo, kutabogama, kubamo amahoro ariko ntibyakunda.Ibi rero bituma nsaba AU ko yaba hafi. ”.

Ati” Byumvikane neza ko nta matora yabaye mu Kuboza 2023 muri RDC, ahubwo habaye guhimba imibare byakozwe na Komisiyo y’Amatora (CENI) ku nyungu z’umukandida wa Repubulika.

Ibi byose biri mu byo yagaragarije Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, ayisaba ko yatabara iki gihugu bitaba ibyo kigakomeza kwisanga mu ruhuri rw’ibibazo bikomeje kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *