Mu ntambara ikomeje yo kugenzura Sudani, ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ngo zishingiye cyane kuri zahabu isohorwa mu gihugu magendu ndetse n’umubano wa hafi wazo n’ikigo cyo mu Burusiya cya Wagner Group, ubu kizwi ku izina rya Africa Corps, nk’uko isesengura ry’Umuryango w’Abibumbye ryabigaragaje.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zanditse ziti: “Imiyoboro ikomeye yashyizweho na RSF mbere y’intambara ndetse no mu gihe cy’intambara yatumye ibasha kubona intwaro, guhemba imishahara, gushora mu itangazamakuru, no kugura inkunga y’indi mitwe ya politiki n’imitwe yitwaje ntwaro.”
Aba bemeza ko magendu ya zahabu iva muri Sudani amaherezo ibona inzira yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yinjira ku isoko mpuzamahanga. Ngo zahabu ya Sudani yashyizeho urufatiro rw’umubano wa RSF na Wagner, kubera ko zahabu yavuye mu birombe bya Sudani yabaye isoko y’amafaranga yinjira mu gutera inkunga intambara y’u Burusiya muri Ukraine.
Ngo magendu ya zahabu inyura muri UAE yatumye umuyobozi wa RSF, Gen. Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo, umwe mu bantu bakize muri Sudani, ashobora gutera inkunga urugamba rwa RSF rwo kurwanya Igisirikare cya Sudani (SAF).
Hemedti yakoresheje umutungo we ashyiraho byibuze ibigo 50 mu nganda zitandukanye muri Sudani no hanze yayo.


