Gen. Saà¯d Chanegriha ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Gen. Saà¯d Chanegriha, ari mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama ni bwo Gen Chanegriha yageze i Kigali, yakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibanire mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura na we asuye kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika.

Algeria iri mu bihugu bifite Igisirikare gikomeye muri Afurika. Urubuga Global Firepower rugishyira ku mwanya wa kabiri inyuma y’icya Misiri.

Gen Saà¯d Chanegriha nyuma yo kugera mu Rwanda agomba kwakirwa na mugenzi we wo mu ngabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga cyo kimwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda bagomba kugirana ibiganiro.

Byitezwe kandi ko uruzinduko rwe rugomba gusiga Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Algeria bisinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *