Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Gashyantare, yasohoye itangazo rivuguruye rimenyesha igiciro fatizo cy’ibigori mu gihembwe cy’ihinga 2024A, aho igiciro fatizo ku bigori bihunguye bifite ubwumwe buri hagati ya 13,5%-18% ubu ari amafaranga 400 ku kilo.
Mu itangazo ryayo, minisiteri y’ubucuruzi yavuze ko hashingiwe ku nama yo kuwa 19 Gashyantare 2024 yahuje abahagarariye minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), RAB n’abaguzi b’ibigori igamije kurebera hamwe uko imigendekere yo kugura umusaruro w’ibigori n’iyubahirizwa ry’igiciro fatizo cyashyizweho ihagaze.
Muri iyi nama hemejwe ko; igiciro fatizo ku bigori bihunguye bifite ubwume buri hagati ya 13,5%-18% ni amafaranga y’u Rwanda 400 ku kilo naho ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19%-25% ni amafaranga y’u Rwanda 350 ku kilo.
Ni mu gihe igiciro fatizo ku bigori bidahunguye bifite ubwume buri hagati ya 13,5%-18% ni amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo na 260 ku kilo cy’ibigori bifite ubwume buri hagati ya 19%-25%.
Soma itangazo ryose hano hasi




One Response
Minisiteri y’ubucuruzi yagaragaje igiciro fatizo kivuguruye cy’ibigori
Ikibazo iki giciro nticyubahirizwa nk’ubu nta muhinzi bari guha arenze 200f ku kiro