Gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku Isi hose birahari ku migabane yose, ariko mu myaka mirongo ishize ibihugu byinshi byakuyeho igihano cy’urupfu.
Mu 2022, ibihugu 142 byakuyeho igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo cyangwa mu bikorwa ariko ibihugu 53 biracyagitanga. Umubare w’abishwe wanditswe muri 2019 wari ku rwego rwo hasi mu myaka icumi ishize, iyo mibare ikaba yarakomeje kugabanuka mu mwaka wakurikiyeho kubera icyorezo cya Covid-19.
Muri 2020, byibuze leta 18 zishe abantu mu gihe ibihugu 54 byose byatanze igihano cy’urupfu.
Mu 2022, habarwaga ku Isi:
– Ibihugu 110 byakuyeho igihano cy’urupfu ku byaha byose
– Ibihugu 7 byagumishijeho igihano cy’urupfu gusa ku byaha byakozwe mu gihe cy’intambara no ku byaha byibasiye inyokomuntu
– Ibihugu 25 byafatwaga nk’ibyakuyeho igihano cy’urupfu mu bikorwa kubera ko mu myaka icumi ishize bitigeze bigitanga kandi bigaragara ko byifashe mu gutanga iki gihano
– Ibihugu 53 biracyatanga igihano cyurupfu
Kuwa 25 Nyakanga 2007 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.
Gukuraho igihano cy’urupfu byaharuriye u Rwanda inzira zo gutangira kohererezwa abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga ngo batangire kuburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu.
Ibara ry’Ubururu: Cyakuweho ku byaha byose
Ibara ry’icyatsi: Cyakuweho usibye ku byaha runaka
Ibara rya Orange: Kiracyari mu mategeko ariko ntigitangwa
Ibara ry’umutuku: Kiremewe kandi kiratangwa


