gg978wbxqaexbdd.jpg

AFC: Bisimwa yagizwe umuhuzabikorwa wungirije, Gen. Makenga agirwa ushinzwe igisirikare

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ryakoze iminduka mu buyobozi bwaryo, aho Corneille Nangaa yagizwe Umuhuzabikorwa wa politiki, Gen. Sultan Makenga agirwa umuhuzabikorwa we ushinzwe igisirikare, mu gihe Bertrand Bisimwa, usanzwe ari Perezida wa M23 yagizwe umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe politiki na dipolomasi.

Ni mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare, yo kongera guha umurongo n’icyerekezo iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa yabereye muri Tshanzu kuri wa Kane ushize nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Laurence Kanyuka wagizwe Umuvugizi w’iri huriro.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, ngo bitewe n’umubare ugenda wiyongera w’abiyunga kuri AFC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku Isi, AFC yashyizeho ubunyamahanga buhoraho buyobowe n’abanyamabanga babiri barimo Benjamin Mbonimpa.

Ubu bunyamabanga buhoraho bugomba kugenzura komisiyo zashyizweho zikurikira :

Komisiyo ishinzwe politiki na dipolomasi

Komisiyo ishinzwe ubukungu, imari n’iterambere

Komisiyo ya mobilisation, kurema ingengabitekerezo n’ishyirwa mu bikorwa, aho izaba ikuriwe na Adam Chalwe Mukuntu

Komisiyo y’ubutabera, imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’itumanaho iyobowe na Laurence Kanyuka

Hagendewe ku bibazo byihutirwa by’ubutabazi, ubwiyongere bw’imvugo zibiba urwango rushingiye ku bwoko, amacakubiri n’ivangura, AFC yafashe icyemezo cyo gushyiraho komisiyo ishinzwe amahoro, ubwiyunge no kubana mu mahoro mu rwego gucyura abavanwe mu byabo n’intambara n’impunzi z’Abanyekongo.

Umuhuzabikorwa mukuru, Corneille Nangaa yaboneyeho kuganira mu rwego rwo gutanga morale, n’abasirikare bakuru ari kumwe na Bertrand Bisimwa.

Soma itangazo ryose hano hasi

gg978wbxqaexbdd.jpg

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. AFC: Bisimwa yagizwe umuhuzabikorwa wungirije, Gen. Makenga agirwa ushinzwe igisirikare
    Nibyiza Ariko se ko batabanje kunyuzaho amatqngazo ngo tubahe ibitekerezo kuko uriya Bisimwa ntakigenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *