Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemereye mugenzi we Joà£o Lourenà§o wa Angola ko asa n’uwiteguye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bakagirana ibiganiro.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare Tshisekedi yari i Luanda muri Angola, mu ruzinduko yari yagiye kubonaniramo na Perezida Lourenà§o usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byabereye mu muhezo, ndetse yaba Kinshasa cyangwa Luanda nta ruhande na rumwe rwigeze rutangaza ibyabyanzuriwemo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, yabwiye itangazamakuru cyakora ko kera kabaye Tshisekedi yaba yaremeye guhura imbonankubone na Perezida Kagame bakaganira.
Ni Tshisekedi mu mwaka ushize wari wararahiye ko ntaho azongera guhurira na mugenzi we w’u Rwanda usibye mu ijuru.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe abakuru b’ibihugu byombi bashobora kuzahurira ndetse n’aho bazahurira.
Tshisekedi yavuye ku izima nyuma y’uko ku wa 18 Gashyantare we na Perezida Kagame bari bahuriye mu nama nto yigaga ku bibazo bya RDC yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopia.
Amakuru avuga ko muri iyo nama yari yateguwe na Lourenà§o, yaba we cyangwa Perezida Kagame nta wigeze avugana n’undi cyangwa ngo basuhuzanye.
Bucyeye bwaho Lourenà§o yongeye guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, gusa biba ngombwa ko buri umwe ahura na we ku giti cye.
Tshisekedi mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko atazigera aganira n’umutwe wa M23 uhanganye mu ntambara n’ingabo ze, gusa atangaza ko yiteguye kuganira n’u Rwanda ahamya ko ari rwo rwateye igihugu cye.



One Response
Tshisekedi yemereye Lourenço kuba yahura na Perezida Kagame
Ibi biganiro nibishaka birorere tubanze turase mu kanwa ka Tshisekedi. Ubundi azasaba ibiganiro adashobora no kuvuga kubera amasasu azaba ari mu kanwe ke! Ese ngo ibiganiro, ubundi ngo agiye gusabira u Rwanda ibihano!!! Your Excellency rwose utubabarire ntuzajye muri biriya biganiro. Tshisekedi ashaka kuganira n’u Rwanda ku bya M23 kandi ibyo bitatureba. N’umutego wo kugirango yerekane ko u Rwanda ruri inyuma ya M23!