Umuhanzi Young Grace Abayizera wamaze igihe kinini ari umuyoboke w’idini ya Islam nyuma akaza kuvamo, yatangaje ko yamenye urukundo Yesu yakunze abantu, bityo rukaba ari rwo rwatumye ava mu idini ya Islam akayoboka uwamucunguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Young Grace akiri mu idini ya Islam yitwaga Housina, nyuma y’aho yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we, abantu benshi bibajije impamvu yaba yaratumye ahindura idini.
Mu kiganiro na Young Grace yatangaje ko hari abakekaga ko haba hari inyungu y’amafaranga, yatumye ava mu idini ya Islam akayoboka indi dini wenda y’inzaduka kugirango abone iyo ndonke.
Uyu muhanzi yahakanye ayo makuru, avuga ko yaje kumenya ukuri kuri Yesu, yumva ububabare yagize ubwo yitangiraga abantu, akabakiza ibyaha bya bo, nawe agahitamo kuyoboka idini imufata nk’umucunguzi w’isi.
Young Grace yagize ati’’Njye naracunguwe, namenye ko Yesu yabambiwe ku musaraba ku bw’ibyaha byanjye, ibyo nakoze, n’ibyo nzakora byose narabibabariwe ku bwe, niyo mpamvu nyakuri yatumye muyoboka nkava mu idini ya Islam, kuko muri Islam ntago bemera Yesu nk’uko andi madini amwemera bamufata nk’intumwa isanzwe, kandi nasobanukiwe ko ari umwana w’Imana yohereje ngo adukize ibyaha twakoze’’.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Young Grace aherutse gutangariza kimwe mu binyamakuru ko ari hafi gushinga urusengero ruzamwitirirwa ‘’Young grace church’’.
Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe mu Rwanda, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘’Sweet poupou’’, ‘’Bingo’’ n’izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@bwiza.com


