Polisi yaburijemo ubukwe bw’umwana w’imyaka 5 n’umusore ufite imyaka 22 y’amavuko

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu gace ka Raman Shar gaherereye mu mujyi wa Dakhan mu gihugu cya Pakistan yafunze abantu bemeye gushyingiranya umwana w’imyaka 5 n’umusore w’imyaka 22 y’amavuko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana w’umukobwa uteri uzi n’iyo byerekeye, yatanzwe n’umuryango we kubera inyungu ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu byavuze z’imitungo, bamwambika nk’abageni, bahamagara abanyamadini n’abo mu miryango y’impande zombi, ubundi bataha ibirori ku manywa y’ihangu.
Polisi yatangaje ko yasanze iyo mihango yose yarangiye ariko ikaba yahise ita muri yombi abantu batandukanye barimo umusore, Habibullah Shar wari witeguye kurongora, se umubyara, Gul Meer ndetse na Molvi Kifayatullah Bhutto w’imyaka 40 y’amavuko wemeye kubasezeranya.

Dhakan Town Pakistan GV
Umusore ari kumwe n’umugeni we w’imyaka 5

Polisi yavuze iri ari ihohotera rikabije ndetse ryakozwe ku mugaragaro abantu barebera hakabura n’umwe wabiburizamo, ariko yo ikaba yagerageje gukora ibishoboka ikaburizamo uyu mugambi nubwo nta makuru yizewe niba koko aka kana kari kurongorwa nk’umukobwa washyingiwe agejeje igihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mwana na nyina ubu bari kwitabwaho n’inzeho zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu rwego rwo kumenya nyirizina icyabateye gukora ibi bikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *