Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravugwaho kuba yaragiranye ibiganiro n’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, kugira ngo abarwanyi bawo baze kuwufasha guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Blackwater ni umutwe washinzwe n’umucuruzi Erik Prince wahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi. Uyu mutwe ukunze kuvugwa cyane mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe bw’intwaro.
Raporo impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasohoye mu mpera z’umwaka ushize, ivuga ko hari amakuru yizewe izo mpuguke zifite y’uko Prince yagiranye ibiganiro na leta y’i Kinshasa yifuzaga koherereza abacanshuro 2,500 bo muri Amerika y’Amajyepfo.
Iyo raporo ivuga ko ibiganiro by’impande zombi byabaye rwagati muri 2023, bikaba byari byitezwe ko bigomba gusiga Kivu y’Amajyaruguru yohererejwemo abacanshuro bo mu bihugu bya Colombia, Mexique na Argentine.
Mu nshingano ngo bagombaga guhabwa nk’uko urubuga Inkstick Media rwabitangaje, harimo kubuza M23 gukomeza kwigarurira uduce twinshi ndetse no gucungira umutekano uduce ducukurwamo amabuye y’agaciro.
Mu mwaka ushize Congo Kinshasa yasinyanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye amabuye y’agaciro, by’umwihariko ubucuruzi bwa Zahabu. Aya masezerano afite agaciro k’akabakaba $ miliyari 2 bivugwa ko ari na yo yabaye imbarutso yo kugira ngo RDC itangire gutekereza ku bacanshuro bo mu mutwe wa Blackwater.
Mu busanzwe byari byitezwe ko byagombaga kugera muri Nyakanga 2023 abacanshuro ba mbere babarirwa muri 250 bamaze kugera muri Congo.
Ibirenze ibyo ngo Erik Prince yari yatangiye gukusanya ibimenyetso bigaragaza imikorere y’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwa MONUSCO, mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo gutuma ziva muri RDC.
Impuguke za Loni muri raporo yazo zivuga ko ibiganiro hagati ya Prince na RDC byahagaze, n’ubwo bitazwi neza niba byarahagaze burundu.
Izindi ngingo z’ingenzi zirimo igihe nyacyo byatangiriye, uko abacanshuro bari guhabwa intwaro, niba bari kugira uruhare mu bitero bigabwa kuri M23 ndetse no kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaragize uruhare mu biganiro na zo ntizisobanurwa neza.
RDC cyakora yagize igitekerezo cyo kwitabaza aba bacanshuro, mu gihe imaze igihe yaranitabaje abandi bo muri Roumania bo mu mutwe witwa RALF washinzwe na Horatiu Potra.
Mu kwezi gushize Guverinoma ya Roumania yatangaje ko babiri muri aba bacanshuro bishwe na M23, ndetse uyu mutwe na wo waje kwemeza koko ko wabishe.


