Nyuma y’uko mu minsi ishize mu ishyaka CNL rya Agatho Rwasa hamazemo umwuka mubi, bikavugwa ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza ubuyobozi bwaryo, ikirimo kuvugwa n’uko ibibazo bikomeje kwiyongera aho gucyemuka.
Ku ya 26 Gashyantare, Agathon Rwasa washinze iri shyaka yoherereje ibaruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Uburundi amumenyesha ko ategura kongere idasanzwe kugira ngo hacyemurirwemo ikibazo kiri muri iri shyaka.
Hashize iminsi ibiri, minisitiri yasubije ko ibikorwa byose bya CNL byahagaritswe mu gihugu hose.Ni mu gihe mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yari yasabye abanyamuryango baryo ko bacyemura ibibazo byabo kuko aribo bireba.
Agathon Rwasa yerekana gukoresha kongere(Congress) aribwo buryo yari yateguye bwo gukemura ibyo bibazo nk’uko sitati ibibemerera none Minisiteri ikaba yamwitambitse.
Iyi Kongere yari iteganyijwe kuri uyu wa 2 Werurwe 2024 ku cyicaro gikuru cy’ishyaka mu karere ka Ngagara, mu majyaruguru y’umujyi w’ubucuruzi Bujumbura.
Muri iyi baruwa harimo amagambo agira ati”: Nkuko abayobozi ba CNL mu nzego z’ibanze babisabye mu nama y’abashingamategeko no ku cyifuzo cya Perezida, twasanze kongere ariyo nzira yonyine ikwiye yo gushakira igisubizo kirambye cy’ubwumvikane buke n’amacakubiri bikomeje hagati ya perezida w’ishyaka na bamwe mu bagize ubuyobozi bw’ishyaka .”
Muri Nyakanga Abadepite 10 bo mu ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi mu Burundi, birukanye Perezida waryo Agathon Rwasa waherukaga kubashinja amakosa akomeye.
Ni nyuma y’uko mu mpera za Kamena 2023 aribwo Agathon Rwasa yari yafashe umwanzuro wo kwirukana mu buyobozi bw’iri shyaka abantu 11 batavuga rumwe na we abashinja amakosa atari make.


