Urujijo ku basivile bivugwa ko bishwe na UPDF ifasha M23

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda gikomeje gushinjwa kwica abaturage bagera 12 b’abasivile bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, teritwari ya Rutshuru mu gace kitwa Busanza.

Ni amakuru ari gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Jules Mulumba usanzwe avugwaho kuba ari umwe mu begamiye ku mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu nawo ukaba uri mu bafasha Ingabo za Congo kurwanya M23.

Mulumba yanditse ko bariya baturage bishwe n’ingabo za Uganda zifasha umutwe wa M23 ngo mu rwego rwo gutinya ko bashobora gutanga amakuru yerekeranye n’ibikorwa by’izo ngabo za Uganda byo gufasha M23.

Ibiteye urujijo ku rupfu rw’abo baturage birimo ko aba bavuga ko bishwe bazira ko bashoboraga kuzatanga amakuru ku kuba hari ingabo za Uganda ziri muri kariya gace nyamara ibi akaba ataba ari ubwa mbere byaba bivuzwe ku ngabo za Uganda, haribazwa kandi icyaba cyaratumye izo ngabo za UPDF zica aba baturage mu gihe binasanzwe bizwi ko Uganda ifite ingabo muri DRC zagiye kurwanya Umutwe wa ADF.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri aya makuru bemeje ko kuba byatangajwe na Mulumba usanzwe aba ku ruhande rwa FDLR bigoye kuba hakwizerwa ukuri kwayo kuko “Biterwa n’uruhande uwatangaje amakuru aba ahagazeho.”

Abo bemeza ko bariya baturage bashobora kuba baranishwe na WAZALENDO cyangwa abandi barwanyi bo ku ruhande rwa Leta mu rwego rwo kugira ngo bashyire icyasha ku gisirikare cya Uganda bagamije no kuba batuma Leta ya Congo yongera imbaraga mu gushinje UPDF gukorana na M23.

Hari n’abari kwibutsa ko umutwe wa M23 ubusanzwe uzwiho ko utajya ugirana ibibazo ibyo ari byo byose n’Abaturage b’abasivile cyane ko uvuga ko ari bo ahubwo urwanirira.

Icyifuzo cy’Abarwanya M23 ubundi ngo ni uko Leta yabo yajya ishinja Igihugu cya Uganda gufasha M23 nk’uko ibikora ku gihugu cy’u Rwanda.

Aya makuru kandi yongera gushidikanywaho ahanini biturutse no ku kuba uriya Jules Mulumba no mu minsi ishize yarashinje ingabo za Uganda kugira ibifaru bifasha M23 mu ntambara ku butaka bwa Congo ibintu icyo gihe izo ngabo zaje kuvuguruza zigaragaza ko amafoto yari yakoreshejwe ari ay’Ibifaru byazo byazanywe mu gihe cy’ubutumwa bwa EAC ariko ko bitakiri muri Congo.

Kugeza ubu nta ruhande nta ruhande na rumwe mu zirebwa n’iki kibazo ni ukuvuga urwa UPDF, urwa M23 cyangwa urwa FARDC rwari rwagira icyo ruvuga kuri aya makuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *