Mbere y’uko MONUSCO ikura akarenge kayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abayobozi basabye ko bamwe mu basirikare bayo babanza gutanga indezo n’indishyi ku ba gore b’abanyekongo babyaranye nabo.
Ni nyuma y’amakuru yagiye acicikana ko izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO,zagiye zirara mu bagore batandukanye mu bice zagiye zijyamo zikabagira abagore abandi zikabasambanya ku gahato maze bamwe zikabatera inda.
Ikinyamakuru MCN, gitangaza ko ibi ari ibyasabwe n’umwe mu bachef bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, utatangajwe izina nk’uko amakuru ava muri ibyo bice avaga.
Ibi bivuzwe mu gihe umugambi wo gucyura izi ngabo za Monusco urimo kunozwa.Ni nyuma y’uko mu Cyumweru gishize i Kambi y’igisikare y’i ngabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, yari ahitwa i Kamanyola yavanwe mo ziriya ngabo ishikirizwa igisirikare cya FARDC.
Mu butumwa bwanditswe, bwatanzwe n’uwo muchef wo mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bugira buti: “Nagiye nkurikirana nitonze imyanzuro ijyanye no kugenda kwa Monusco, ivanwa ku butaka bwa RDC, ikintu nakiriye neza bitewe no kunenga impaka zivuye mu inshingano zabo. ”
Yakomeje agira ati”Nkoresheje ubu butumwa ndashaka gukurura, ibitekerezo bya Guverinoma ya Kinshasa n’iby’imiryango itegamiye kuri leta kubera ko mu myaka 25 ziriya ngabo zimaze muri iki gihugu, ntibyabura ko zimaze kuba zifite abana benshi, babyaranye n’Abanyekongo.”
Izi ngabo zagiye zishinzwa ibikorwa byinshi bihabanye n’icyari cyazizanye.zishinjwa kwifatanya na Leta mu guhonyora uburenganzira bwa muntu no gufata ku ngufu abagore.


