Martin Ochola ntakiri IGP wa Uganda

Sangiza iyi nkuru

Martin Ochola Okoth wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda (IGP), yasimbuwe kuri izo nshingano na Maj Gen Geoffrey Katsigazi Tumusiime wari umwungirije.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe ni bwo aba bombi bahererekanyije ububasha.

Ochola w’imyaka 65 y’amavuko, yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi kuva muri Werurwe 2018 ubwo yahabwaga izo nshingano asimbuye Gen (Rtd) Kale Kayihura.

Uyu mugabo umaze imyaka 36 muri UPF, yasimbuwe kuri ziriya nshingano nyuma y’uko amasezerano ye y’akazi yarangiye kuri uyu wa 4 Werurwe.

ChimpReports yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we wanze kumwongerera amasezerano, ahubwo ahitamo kumusimbuza.

Usibye kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Ochola yanabaye Umuyobozi Mukuru wayo wungirije ubwo yari ikiyobowe na Gen Kayihura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *