Tugomba gusubizaho byihuse umubano na Congo, u Burundi n’u Bufaransa- Dr Habineza

Sangiza iyi nkuru

DR Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azihatira kunoza umubano hagati y’u Rwanda n’ibihugu bitandukanye.
Ibyo ni Congo yavuzweho kenshi gucumbikira abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bahungiyego, ndetse no gutera inkunga imitwe irwanya leta y’u Rwanda, harimo uwa FDLR. Ibindi ni u Burundi bwakunze kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga abahungabanyayo umutekano, ariko u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihakana. Hari kandi n’u Bufaransa buvugwaho gutera inkunga leta yakoze jenoside ndetse no kureka abakekwaho kuyigiramo uruhare bagakomeza kuhidegembya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Habineza yasezeranyije ko azakemura ibibazo by’umubano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, ahereye ku kibazo yigeze guhura nacyo ngo ubwo yajyaga muri Congo Kinshasa agafatwa kubera ko ari Umunyarwanda.
20446517 1484044404987569 414738664 o Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo kwiyamamaza mu turere twa Rubavu na Rutsiro ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017 yavuze uko byamugendekeye.
Ati “ Twubanze ku kibazo cy’ububanyi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo tuzashyireho gahunda nziza ibihugu byombi bigirane umubano n’imihahirane myiza. Kubera ko abantu hano bakunze gukorera yo ubucuruzi.
Dr Habineza yavuze ko azavanaho inzitizi zikigaragara hagati y’ibihugu byombi, ahereye ku buryo yigeze kujya I Kinshasa ngo bakamufunga bamuziza ko ari Umunyarwanda.
20524294 1484044468320896 1622484444 o 1
Ati “Twageze ku kibuga i Kinshasa bareba urwandiko rw’inzira rwacu(passeport) babona amazina yanjye ndi Umunyarwanda baba barayitwaye n’undi mugabo twari kumwe na we baba barayitwaye, nuko batwicaza ahantu turategereza abantu bose twazanye nabo baragenda, twahamaze umunsi wose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibyo ngo byabaye mu myaka mike ishize, bavugaga ko bashoboraga kuba baje kuneka cyangwa baje guteza umutekano muke muri Congo, ibijyanye na viza ngo barabyanze nubwo bari mu bihugu bya CEPGL bidakenera viza.
Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, Dr Habineza ati “ Niyo mpamvu mu bintu byihutirwa tugomba gusubizaho umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, gucyura impunzi z’Abanyarwanda zaba ziri muri Congo n’ahandi hose ndetse no gusubizaho umubano mwiza n’u Burundi n’u Bufaransa , biri muri gahunda yacu cyane.”
20542971 1484044464987563 31172067 o 1
Mu bindi azakora mu karere ka Rubavu ngo azafunga transit center ya Nyabishonga ifungirwamo urubyiruko avuga ko rurengana kuko usanga rugira imyitwarire itewe n’ubukene n’ibindi bibazo byagombye kubanza gukemurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Azihatira gucyura impunzi ziri hirya no hino ku Isi, akoresheje inzira z’ubwumvikane, anakemure ikibazo cy’imibereho y’abahoze mu ngabo z’u Rwanda avuga ko bamaze igihe kigera ku mwaka badahembwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *