Igipolisi muri Amerika cyavuze ko umuyobozi mukuru w’ikibuga cy’indege cya Bill and Hillary Clinton kiri Little Rock, muri Arkansas, yarashwe ku wa Kabiri ubwo abashinzwe umutekano bageraga iwe bagiye kuhasaka.
Bryan Malinowski, w’imyaka 53, umuyobozi mukuru w’ikibuga cy’indege, yakomerekejwe n’amasasu ubwo yarasanaga n’abashinzwe umutekano nyuma y’isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo abakozi b’Ibiro bishinzwe inzoga, itabi, imbunda n’ibiturika (ATF) bahageraga.
Polisi yo muri Leta ya Arkansas yagize ati: “Yakomerekejwe n’amasasu kandi avurirwa aho n’abatabazi mbere yo kujyanwa mu bitaro byaho”,yakomeje ivuga ko uko hatazwi uko ubuzima bwe bwari bwifashe kugeza saa sita n’igice kuwa Kabiri nyine.
Polisi yavuze ko umwe mu bakozi ba ATF yagize igikomere ariko kitamuhitana maze ajyanwa mu bitaro nk’uko iyi nkuru dukesha ABC News ikomeza ivuga.
Ku wa Gatatu, mukuru wa Malinowski, Matthew Malinowski, w’imyaka 55 wo muri Pennsylvania, yari iruhande rw’umuvandimwe we avuga ko atazi niba azarokoka.
Matthew Malinowski yatangarije NBC News kuri telefoni mu magambo ye ya mbere ati: “Ntabwo tuzi niba aribuze kurokoka mu masaha 24 ari imbere.” Yarashwe mu mutwe. ”
Matthew Malinowski yavuze ko murumuna we yari acometse ku byuma bituma akomeza kubaho kandi abaganga batigeze bamubaga “kuko badatekereza ko yabirokoka.”
Yavuze ko Bryan Malinowski yakusanyije imbunda n’izindi ntwaro, ndetse n’ibiceri, akaba yabaga mu nkengero z’umujyi kandi yinjiza amadorari 253.000 ku mwaka.



One Response
Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cyitiriwe ba Clinton yarashwe n’abashinzwe umutekano
Ubwo se yarashwe kubera iki , inkuru ntiyuzuye