Zari Hassan yasubije abavuga ko umugabo we amunyunyuza imitsi

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe akaba n’umushabitsi wabigize umwuga muri Afurika y’Uburasirazuba no hanze yayo, Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady, yasubije abavuga ko umugabo we Shakib, amunyunyuza imitsi binyuze mu kumurya amafaranga.

Mu itangazamakuru hakomeje gusakara amakuru y’uko Shakib atagira akazi akora ko ahubwo we icyo azwiho ni ukunyunyuza imitsi y’umugore we Zari The Boss Lady.

Bavuga ko uyu mugabo ari umushomeri utagira icyo akora ko ahubwo yirirwa yiruka inyuma y’umugore we kugira ngo amukureho amafaranga yo kwifashisha mu bibazo bye bya buri munsi.

Ubwo Zari n’umugabo we bageraga muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

Mu bibazo bagarutseho, bibanze ku makuru ajyanye n’umuryango wabo aho Zari yasubije abakwirakwiza ibinyoma ko umugabo we atagira akazi.

Zari avuga ko umugabo we afite akazi ko gucuruza imodoka ndetse ko anakora indi mirimo igiye itandukanye imwinjiriza amafaranga.

Yagize ati: “Ibyo ntibisobanura ko adafite akazi. Afite akazi ke, ndetse mfite n’akazi kanjye, abantu benshi ntibazi ko umugabo wanjye agurisha imodoka akaba anakora indi mirimo.”

Zari akomeza avuga ko nubwo umugabo we birwana mu ngendo zimwe na zimwe, ntibimuhindura umushomeri nk’uko abantu bagenda babitangaza hirya no hino.

Zari n’umugabo we bari kubarizwa muri Tanzania aho uyu mugore yagiye muri gahunda ze z’akazi ko gukora iyamamaza bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *