Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah yanyunzwe n’ibikorwa bya Bruce Melodie uri gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga.
Bruce Melodie umaze iminsi muri Amerika, akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda binyuze mu buhanga bwe n’ubwitange agaragaza mu miziki akunze gusohora. Binyuze mu bucuti afitanye na Shaggy basubiranyemo indirimbo ‘Funga Macho’ bakayita ‘When she is around’, Bruce Melodie akomeje kwigarurira imitima y’Abanyamerika bagiye batandukanye. Minisitiri w’umuco ufite inshingano z’iterambere ry’ubuhanzi Dr Utumatwishima Abdallah yafashe umwanya ashimira Umuhanzi Bruce Melodie ndetse amwifuriza gutera imbere. Mu butumwa yakurikije amashusho ya Bruce Melodie ari muri Leta zunze ubumwe z’amerika Minisitiri yagize ati: “ Man Ibi bintu Ni byiza, Yuhuu Komeza utsinde.” Ibi yabivuze yifashishije amwe mu mashusho y’uyu mugabo ari muri Leta zunze ubumwe z’amerika aho yagiye mu bikorwa byo kwamazaza ibihangano bye. Nyuma yo kubona ubutumwa bwa Minisitiri, Bruce Melodie yagize ati: “Aho tujya hose tujyana u Rwanda, kandi tubirimo neza.” https://x.com/jnabdallah/status/1770744240395493471?s=20


