434376011_18425329870060880_8768855355790966443_n-ef5c6.jpg

Turahirwa Moses yashyize hanze amafoto y’ubwambure bwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu ihanga imideli ya Moshions, yongeye gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe nyuma y’umwaka umwe abikoze.

Mu ifoto uyu musore yasangije abamukurikira, bigaragara ko yafatiwe kuri ‘piscine’ nyuma y’uko uyu musore yari avuyemo yambaye uko yavutse.

Iyi foto yafatiwe inyuma, aho yerekana ibice by’inyuma by’uyu musore ugezweho mu kumurika imideli mu Rwanda no mu mahanga.

Si ubwa mbere uyu musore akoze ibi, aho mu ntangiriro za 2023 yigeze gusohora amafoto nk’aya yasohoye kuri iyi nshuro.

Icyo gihe yari yasohoye ifoto byagaragaraga ko yafashwe mu buryo busa n’ubwateguwe kuko uyu musore yari ahantu hameze nko muri ’studio’ yifashe nk’umuntu uzi ko ari gufotorwa koko.

Icyakora iyi foto yari yabanjirijwe n’iyo yari yafashe mu mpera za 2022 ubwo yasohoraga indi yambaye ubusa yikinze umwenda ku myanya y’ibanga.434376011_18425329870060880_8768855355790966443_n-ef5c6.jpga5ce7c73d180122e0b4e4c64775c16.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *