Bamwe mu bagize Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Centrafrica (MINUSCA) kuva kera byashinjwe gufasha no gutera inkunga inyeshyamba zo muri iki gihugu, ariko ubuhamya bwinshi bw’abaturage n’abahoze ari inyeshyamba bwerekana isano iri hagati y’ingabo za Loni n’imitwe yitwaje intwaro.
Nk’uko aya makuru abigaragaza, ingabo za Loni zahaye inyeshyamba intwaro, amasasu, ibyo kurya n’imiti, kandi zitanga ibirindiro by’ingabo za Centrafrica ndetse n’abafatanyabikorwa babo b’Abarusiya ku ngurane y’imitungo kamere.
Gusa, ibindi bimenyetso by’ubufatanye bw’ingirakamaro hagati ya MINUSCA n’inyeshyamba biherutse kugaragara.
Ubuhamya buheruka ni ubw’uwahoze ari inyeshyamba za FPRC wari ufungiwe i Ngaragba. Uyu yahishuye amakuru menshi atangaje ku byerekeye ubufatanye bwa MINUSCA n’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrica.
Uwahoze ari inyeshyamba, Hissène Issa, wavukiye i Bangassou, yari umwe mu bari bagize umutwe witwaje intwaro FPRC. Yafashe intwaro igihe Anti-balaka yagabaga ibitero ku bayisilamu mu mujyi yavukiyemo.

Yatawe muri yombi nyuma gato n’ingabo za Centrafrica maze afungirwa muri gereza ya Bangui. Ariko mu gihe yari umuvugizi akaba n’umusemuzi wa FPRC, yashoboye guhamya ko ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro zifatanya n’inyeshyamba.
Hissène Issa wahoze ari inyeshyamba muri videwo yashyizwe ahagaragara yagize ati “MINUSCA igurana amasasu zahabu. Dushobora gutanga urugero rw’ingabo za Maroc zifite icyicaro i Zemio zateranaga kugira ngo zigurane n’inyeshyamba z’imitwe yitwaje intwaro ya UPC na FPRC hafi y’uruzi, ku mupaka uhuza Congo na Centrafrica. Inyeshyamba zakira amasasu 5.000 ku kilo cya zahabu. ”
Yakomeje avuga ko MINUSCA yakodeshaga ibirindiro bya Anti balaka ku nyeshyamba za FPRC. Rimwe na rimwe, ibyo birindiro bya Antibalaka byari bigoye kugeraho, itsinda rya MINUSCA ry’Abanya-Maroc ryatwaraga inyeshyamba mu modoka zabo z’imitamenwa, bakabambika imyenda yabo, ingofero zabo za Loni, amakoti yabo atangira amasasu, hanyuma bakabageza hafi y’ibyo birindiro bagasubiza imyenda yabo hanyuma abandi bakajya kugaba igitero.
Mu gihe rero ubutumwa bwa Loni, bwari ubwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrica, bwahindutse ubwo guteranya abayisilamu n’abakirisitu. Hissène Issa yarakajwe cyane no kuba aho kugarura umutekano no kurengera abaturage, MINUSCA yahaye ibisambo amasasu, irabateranya kugira ngo bakomeze intambara n’akaduruvayo, bizeye ko bizatuma manda yabo yongerwa.


