gjinswgxsaa8pl_.jpg

Minisitiri w’ingabo n’umugaba wazo bakiriye Brig Gen (Rtd) Kahuria ukuriye ubunyamabanga bwa EASF

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Werurwe 24, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDF, Gen. Mubarakh Muganga, bakiriye Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, umuyobozi w’ubunyamabanga bwa Eastern Africa Standby Force (EASF), aherekejwe na Col Jens Lindvig, Chairman w’Inshuti za EASF.

gjinswgxsaa8pl_.jpg

Uru ruzinduko rwari rugamije kumenyesha Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru wa RDF, nk’Umuyobozi w’inama y’abaminisitiri ba EASF (CoM) n’ukuriye Komite ya EASF y’abagaba bakuru b’ingabo za (EACDS), ku bikorwa bya EASF, ibikorwa biteganijwe mu 2024 n’aho bigeze mu ishyirwa mu bikorwa.

gjinswhxgaafwml.jpg

Ibihugu bifite ingabo mu mutwe wa EASF biteraniye i Kigali mu nama y’iminsi ine igamije gusuzuma uko imyiteguro yo guhangana n’ibiza imeze ku bihugu bigize uyu muryango, guteza imbere ubufatanye, no kungurana imikorere myiza mu gushimangira imyiteguro.

gjinswfxiaaz1lt.jpg

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ni uguhuza ingamba zo guhangana n’ibiza n’ibyorezo mu karere ka EASF mu gihe hategurwa gahunda ifatika yo gushyira mu bikorwa ingamba zifatika mu rwego rw’ibikorwa by’ubutabazi n’ibiza (HANDS).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *