Abanyarwanda batuye mu mahanga bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika, ni amatora ari kuba uyu munsi tariki ya 3 Kanama 2017, azakurikirwa n’azabera mu Rwanda ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena. Ibi bikorwa birabera mu biro 98 ku Isi byikubye gatatu ugereranyije n’amatora aheruka.
Abakandida bemejwe na Komisiyo y’Amatora bamaze iminsi biyamamaza mu Rwanda, ni Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Habineza Frank wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uko iki gikorwa kiri kugenda hirya no hino mu mahanga
Mu Buhinde mu mujyi wa Bangalore amatora ageze kure

Muri uwo mujyi biteganyijwe ko haza gutorera abasaga 100, abo barimo abanyeshuri bahiga, ababa bagiye kuhivuriza na ba mukerarugendo.

Aya matora ngo yatangiye kare nkuko Bwiza.com yabitangarijwe na Iradukunda Sabbato, wahoze ari umunyamabanga mukuru w’Abanyarwanda bigaga mu buhinde, urangije amasomo ya Masters of Business administration.
Ati “ Twazindutse tujya kwitorera umuyobozi utubereye, abantu bari gutora bagataha, ariko urabona ko bafite ubushake.

Ku ruhande rwa Rwibasira Mike uyobora abanyeshuri bari muri uyu mujyi yavuze ko igikorwa babona kiri kugenda neza, abantu bari kwitabira umwuka ari mwiza, ku buryo ngo abanyeshuri b’Abanyarwanda batuye muri uwo mujyi bakomeje kwitabira.
Ati “ Abantu barishimye kuko barasobanuriwe ku buryo buhagije ku bijyanye n’igikorwa cy’amatora, kandi hano ni urubyiruko rwize rusobanukiwe n’ibyo barimo gukora.Ubuyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde bwarabisobanuye ku buryo ntawufite ikibazo. N’umwuka ni mwiza nta kibazo burya urUbyiruko rugira kuko icyo rushaka rurakizi .”

Â
Mu Bushinwa
Abatoye benshi muri iki gihugu ni abanyeshuri, ibiro by’itora akaba ari bimwe biri kuri ambasade y’u Rwanda i Beijing. Ababashije kuhagera akaba ari bo batoye, bakaba bahahuriye n’umunyamabanga wa ambasade.
Kimwe n’ahandi, akanyamuneza ni kose ku maso y’Abanyarwanda baba mu Bushinwa babashije kujya kwitorera umukuru w’igihugu.

Umwe mu bitabiriye iki gikorwa aragira ati: ” Amatora ni ibisanzwe umuntu ari kuhagera yitwaje irangamuntu na passport bakamureba ku rutonde, yasanga atariho bakamwandika ku mugereka agafata urupapuro rw’itora akajya mu bwihugiko agatora, soit, n’ikaramu agashyira V imbere y’umukandida ashaka cyangwa igikumwe yarangiza agashyira mu gasanduku “.

Uyu akomeza avuga ko abantu bategereje kugera nimugoroba saa kumi n’imwe ubwo babarura amajwi, hanyuma hakaza kuba after party ku kabari kari hafi aho ngaho.
Abanyarwanda baturutse mu ntara bo ambasade yabafashije kubashakira icumbi nk’uko uyu witwa Rugamba Arstide wavuganye na Bwiza.com avuga, anemeza ko ambasade yanabateguriye amazi, jus ndetse n’uturirimbo dukomeza kubaherekeza muri iki gikorwa.
Â
Â




Mu Bubiligi
Abanyarwanda batuye mu Bubiligi nabo bitabiriye amatora ya perezida wa repubulika, aho igikorwa cyatangijwe no kurahira kw’abatoresha ndetse Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nk’umuhuzabikorwa w’iki gikorwa abanza kwerekana ku mugaragaro ko mu dusanduku tw’amatora nta majwi arimo.


Â
Muri Ethiopia
Abanyarwanda baba muri Ethiopia na bo ntibatanzwe mu kujya kubahiriza uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo umuyobozi uzabayobora muri manda itaha.

Â


Uganda
Mu gihugu cya Uganda hari biro imwe yo gutoreramo mu mujyi wa Kampala, abatuye hafi y’u Rwanda bazatorera mu Rwanda, biteganyijwe ko abatora bagera ku bihumbi birindwi kuko aribo bamaze kwibaruza kuri lisiti y’itora.
Nigeria
Muri Nigeria kimwe n’ahandi hose ku Isi babyukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika, muri bo harimo n’abatoye bwa mbere barimo Ndikumana Gloria washimishijwe nuko yatoye kuko ngo ijwi rye rifite agaciro.


Luxembourg

U Busuwisi

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Finland

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bariteguye
Mu gihe mu Rwanda ari i saa sita zibura iminota mike, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni hafi saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Nkurikiyumukiza Joachim, umunyeshuri w’Umuryarwanda wigayo, yavuze ko biteguye kujya mu matora ari bubera I Altanta muri Gergia.

Uyu munyeshuri n’abandi baturage batuye mu gace ka Dayton Ohio bakomoka mu Rwanda bagera ku bihumbi 4 ngo bariteguye.
Ku bijyanye n’amatora ngo bakanguriwe gutora biciye muri kominote z’Abanyarwanda babayo ku buryo nta mbogamizi bafite, kuko ngo n’ubusanzwe usanga bakurikirana politiki y’u Rwanda, ku buryo gahunda basabwa kwitabira batazuyaza.
Kenya
Abanyarwanda baba muri Kenya barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru nka Tuyisenge Jaques na Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi nabo bitabiriye iki gikorwa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo yatangaje ko muri iki gihugu hatorera abasaga ibihumbi 3 bagizwe n’abasaga 2900 batorera i Nairobi n’abandi 327 batorera Mombasa.
Kimonyo akomeza atangaza ko batangiye gutora Saa moya ariko bafunguye saa kumi n’ebyiri ngo abantu bakomeze bitegure. Abitabiriye icyo gikorwa ngo ni bensh, ku buryo ngo hari ubwitabire budasanzwe, harimo abatabasha kugenda abasaza n’abakecuru mu gitondo cya kare bari bahageze.
Ku bijyanye na Somalia ngo nta matora yahabereye kubera ibibazo by’umutekano bihavugwa, uretse ko n’umubare w’abatora udahagije, ababishoboye bagana i Nairobi bagatorerayo.
Â


Tanzania

Tanzania, Eugene Segore Kayihura,Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu yaganiriye n’abanyamakuru
U Budage
Â

U Buyapani

Senegal
Nk’abandi Banyarwanda, abakinnyi ba Hand ball baserukiye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika mu baterengeje imyaka 20(U20) bamaze gutorera kuri ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal

Sudani
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani zitabiriye igikorwa cy’amatora. iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abaturage bari bahari.


Nouvelle Zelande

U Busuwisi

U Bwongereza

Iracyakomeza… …………….


