Ikiraro kinini mu mujyi wa Baltimore wo muri Amerika cyaguye mu ruzi rwa Patapsco nyuma y’uko ubwato bwikoreye kontineri bukigonze.
Ikiraro cyashwanyutse kandi kiroha mu mazi ahagana saa 01:30 ET (05:30 GMT) hamwe n’imodoka n’abantu bari bakiriho.
Ubuyobozi buvuga ko hakomeje gukorwa igikorwa kinini cyo gushakisha byibuze abantu barindwi, mu gihe abantu babiri bavanywe mu mazi.
Ubu bwato bwagaragaye bwaheze mu bisigazwa by’ikiraro kizwi nka Francis Scott Key Bridge, gifite uburebure bwa kilometero 3 kandi kigize igice cy’umuhanda munini.
Umuyobozi w’uyu mujyi avuga ko bamwe mu bakora imirimo y’ubwubatsi bari ku kiraro igihe cyagwaga, akomeza avuga ko ibyabaye “ari ibara ritavugwa”.
Sonar yavumbuye imodoka nyinshi mu mazi, aho ubushyuhe buri hafi ya 8C (47F).
Abayobozi bavuga ko nta cyerekana ko impanuka yari igambiriwe ariko hakiri kare kumenya icyayiteye.
Icyambu cya Baltimore hafi y’ikiraro nicyo kinini muri Amerika ku mizigo yihariye.


