Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Dr. Patrick Bitangumutwenzi yatawe muri yombi ku wa gatatu ushize n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) afatiwe i Bujumbura. Arashinjwa kunenga mu itsinda rya WhatsApp gutaburura kwa komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge (CVR) kw’amagufa y’abahohotewe mu bibazo u Burundi bwanyuzemo.
Dr. Patrick Bitangumutwenzi ni umuganga w’abana muri Polyclinique ya “Maison Médicale” iherereye muri komini ya Mukaza rwagati mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Bujumbura.
Amakuru amwe n’amwe yemeza ko “Yazize ubutumwa bwahererekanyijwe mu itsinda rya WhatsApp aho abanyamuryango banenze uburyo amateka y’u Burundi afatwa” nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi.
Igitekerezo yatanze muri iryo tsinda cyibanze ku ireme ry’imirimo yakozwe na CVR ku byerekeranye no gutaburura amagufwa y’abazize ibibazo byamennye amaraso u Burundi bwaciyemo.
Bamwe mu bagize iryo tsinda ngo baba batarishimiye ibyo yavuze maze bakamutanga mu buyobozi.
Abamwegereye bavuga ko kuva yohereza ubu butumwa, yagiye aterwa ubwoba. Bavuga kandi ko batazi aho afungiwe kugeza ubu.
Bagenzi be bamwe bagaragaza ko afungiwe mu buroko bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza i Bujumbura.
Abajijwe kuri uru rubanza, umuvugizi wa polisi y’igihugu yavuze ko atazi iri fatwa, abandi bavuga ko ari ishimutwa.


