Taiwan yagerageje ibisasu byagenewe gusenya ibindi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Taiwan kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Werurwe 2024, cyakoze igerageza ry’ibisasu byagenewe gushwanyuriza ibindi mu kirere byo mu bwoko bwa misile ziswe Patriot zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Taiwan iravuga ko iryo gerageza rirushaho gukaza imyiteguro y’ingabo zayo mu gihe u Bushinwa bukomeje icyo yise ‘ubushotoranyi’ kuri icyo kirwa buvuga ko ari intara yabwo ndetse butazabura no gukoresha ingufu ngo bugishyire ku murongo nkuko tubikesha AFP.

Indege z’Igisirikare cy’u Bushinwa n’ubwato bw’intambara by’icyo gihugu bihora birekereje hafi y’icyo kirwa mu gihe bukomje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Taiwani bukoresheje icyo impuguke zibona nk’ubushotoranyi bushobora kuba intandaro y’intambara igihe icyo ari cyo cyose.

Umuyobozi wa Taiwan, Tsai Ing-wen, yamaganye yivuye inyuma uko kwiyitirira ikirwa k’u Bushinwa. U Bushinwa bukaba bwarahagaritse imishyikirano mu nzego nkuru z’ubutegetsi bw’ibihugu byombi kuva agiye ku butegetsi mu 2016.

Perezida Tsai Ing-wen yongereye ingengo y’imari ikoreshwa n’igisirikare cya Taiwan mu myaka umunani amaze ku butegetsi. Yongereye intwaro igihugu kigura hanze anateza imbere icurwa ry’izikorerwa mu gihugu nk’amato y’intambara arimo ayagendera munsi y’amazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *