Abantu benshi bakunze kuvuga ko urusengero rw’Imana ari nk’ivuriro ry’abanyabyaha. Aba bantu bagahuza urusengero n’ivuriro ahanini bagendeye ku magambo yo muri Bibiliya avuga ko abarwayi ari bo bakenera muganga bityo n’abajya mu rusengero bakaba baba bagiye gushaka imiti y’ibibazo byababereye ingorabahizi.
Gusa na none umuntu yakwibaza niba ari ngombwa kujya mu rusengero kugirango akire kimwe n’uko hari amagambo avuga ko kwizera k’umuntu ari ko konyine gushobora kumukiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku rundi ruhande, abantu ba kera bafatwaga nk’abere cyangwa abantu batagatifu, ariko bitewe n’amateka urusengero rwo mu myaka yashize rufite, biteza urujijo kuko hari abantu bagiriraga abandi nabi kandi bakabyitirira ko bari kurwana ishyaka ry’Imana cyangwa ry’itorero (Ibyakozwe n’intumwa 9:13…).
Mu yandi magambo rero, ntabwo kwera k’urusengero byaterwa n’izina rya rwo ryo kuba ari urusengero, si umubare munini w’abaturage barugana, si no kuba rwarubatse izina ahantu runaka, ahubwo kwera kwa rwo kugomba gushingira ku kuba ari urusengero rw’Imana kandi rugendera ku migambi ya yo. Mat 16:15-18, mu yandi magambo, urusengero rwera kuko ruyobowe n’umwuka wera. Abaroma 8:28).
Urusengero rwera rero, ntirusubiza inyuma abanyabyaha kuko bashobora kurukiriramo indwara zababase nubundi zisanzwe zivurwa n’umwuka.
Gusa na none, si byiza ko umuntu yumva yarenzwe n’ibibazo ahanini yikururiye ngo ajye mu rusengero yumva ko ari ho biri bukemukire, kuko bene uwo usanga iyo bidakemutse atuka umwuka wera avuga ko babeshya bityo akagenda asebya urusengero byongeye akaba hari n’ubundi buryo yakabaye yakoresheje ngo ikibazo cye gikemuke.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri macye rero, ntabwo umuntu akwiye kugana mu rusengero gusa ajya gusaba cyangwa gutura Imana ibibazo kuko aba agomba no kujya kuyishimira ibyo yamugejejeho cyangwa no kuba yaramurinze.
Aha kandi umuntu ushaka kujya gukirira mu rusengero, hari imbaraga we ubwo agomba kuba yifitemo ariko by’umwihariko akaba agomba no kubanza gusobanukirwa n’imbaraga ari bukureyo bityo bikaba byakwanzurwa ko kujya mu rusengero mu gihe ufite ibibazo, urwaye cyangwa hari ibikubangamiye, ni ngombwa cyane kuko bikwibagiza ka kababar kose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


