Umwami Charles III amaze amezi 18 gusa ari umwami mu Bwongereza, nyamara gahunda y’uko azatabarizwa yatangiye gutegurwa mu gihe ahanganye na kanseri iri ku cyiciro cya nyuma.
Iyiswe “Operation Menai Bridge,” imihango yo gutabariza Umwami Charles III, izaba imeze nk’imihango y’itabarizwa ry’Umwamikazi Elizabeth wa II, yiswe “Operation London Bridge.”
Mu gihe kanseri ye igenda itera imbere, abakurikiranira hafi ubwami babwiye In Touch ko gahunda ya nyuma y’itegurwa ryo kuruhuka kwa Charles iri mu bishyizwe imbere muri iki gihe.
Uwatanze amakuru ati: “Ni ibintu bisanzwe rwose bikorwa mu Bwami bw’u Bwongereza, ariko ku byerekeye Charles birakenewe by’umwihariko.”
Bamwe mu bayobozi b’ingoro ngo bemeza ko kanseri ya Charles ari mbi kuruta uko babikekaga.
“Operation Menai Bridge” byitezwe ko izashyirwamo na protocole imenyerewe. Igihe umwami apfuye, umurambo wa Charles uzimurwa uvanwe mu ngoro y’umwami ya Buckingham Palace ujyanwe muri Westminster Hall. Azaharyama, kandi umuhango wo kumutabariza uzaba nyuma y’iminsi icyenda. Birashoboka ko azatabarizwa mu irimbi rya cyami ahitwa Windsor Castle.
Yongeyeho iti: “Bizaba bifite icyubahiro n’ibindi byose bikwiriye Umwami w’u Bwongereza.”
Ibi bije nyuma gato y’aho umuntu wo mu rwego rwo hejuru ibwami abwiye In Touch ko Charles adahanganye na kanseri gusa, ahubwo ko afite imyaka ibiri gusa yo kubaho.


