Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, bangana n’abarenga 2,300, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, dore ko kugira ngo bayagereho bibasaba gutega ubwato bubatwara ibiceri Magana ane (400 Frw), bagasaba Leta kubagoboka.
Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Bushaka mu midugudu ya Rutagara na Bugarura bavuga ko bakoresha amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu kubera ko ayo bafite meza ari ku kigero cya 0%.
Nyirasinamenye Jeanette, na bagenzi be batuye mu kagari ka Bushaka, umudugudu wa Bugarura basaba ko Ubuyobozi bwabibuka nabo bakegerezwa amazi meza.
Ati “Nta mazi yo kunywa dufite, akavomo twakorewe ntigafashije ku buryo kahise gacika, ku buryo iyo wifashije ukeneye gukoresha amazi meza, bigusaba gutega ubwato ukajya kuvoma I Musozi, ukazana ijerekani imwe igutwaye ibiceri 400. Ubuyobozi budufashe natwe twegerezwe amazi meza.”

Mukeshimana Fillete, nawe utuye kuri iki kirwa yagize ati “Tuvoma hasi (I Kivu) tukagerageza kuyasukura ariko ntiwakwizera isuku yayo.”
Uyu akomeza avuga ko iyo utumye umwana kuvoma i musozi hari ubwo atindayo agasanga abandi basoje amasomo, bikamuviramo gusiba ishuri, agasaba ko bakwegerezwa amazi meza.

Kuri Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko iki kibazo bakizi ndetse bari kugishakira umuti urambye, ku murongo wa Terefone mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com
Ati “Ikibazo turakizi, kuri kiriya kirwa nta mazi meza ariyo, ubuvugizi buracyakomeje ngo hakorwe inyigo y’uburyo nabo bagerwaho ni amazi. Murabona amazi yashoboraga kuzanyuzwa ahari gukorwa umuhanda, none waratangiye ni babe bihanganye bategereze kuko natwe biraduhangayikishije.”
Kayitesi akomeza avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho ni abafatanyabikorwa batandukanye ngo abaturage ba bugarura basubizwe.
Abatuye ikirwa cya Bugarura barataka kutegerezwa amazi meza ku kigero cya 0%, mu intego ya leta y’u Rwanda, yo kwegereza abaturage amazi meza ku kigero 100% izarangirana n’uyu mwaka wa 2024.



