Nibura abantu barindwi baguye mu gitero cy’imoddoka itezemo gisasu cyibasiye isoko rikunze kuba ryuzuye mu majyaruguru ya Syria.
Amakuru aravuga ko abandi benshi bakomerekeye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Azaz mu ntara ya Aleppo, hafi y’umupaka wa Turkiya kuri uyu wwa Gatandatu ushize.
Ntiharamenyekana uwagabye igitero muri uyu mujyi uyobowe n’imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na Turkiya irwanya Perezida wa Syria, Bashar al-Assad nkuko bitangazwa na BBC.
Ingabo za Turkiya n’abo zishyigikiye bagenzura uduce twinshi twa Syria ku mupaka ibihugu byombi bisangiye.
Igihe igisasu cyaturikaga isoko ryari ryuzuye abaguzi bagurira abana babo imyenda mishya mbere ya Eid al-Fitr, umunsi usoza ibyo igifungo cy’ukwezi kwa kisilamu kwa Ramadhan.
Itsinda ry’ubutabazi ryitwa WhiteHelmets rikorera muri Syria, ryatangaje ko mu bapfuye harimo abana babiri.
Amashusho y’ibyakurikiyeho yerekanaga imirambo hasi, inyubako zangiritse n’ibisigisigi by’imodoka igurumana.


