Ba Rushingwangerero baracyahanze amaso Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Abayobora utugali mu Rwanda (Rushingwangerero) baracyibuka ijambo ryo muri Bibiliya umwe muri bo yabwiye umukuru w’Igihugu agira ati “Nk’uko abagaragu amaso yabo bayahanga shebuja na ba Rushingwangerero turihano amaso tuyabahanzeho murakoze nyakubahwa.”

Ubu hashize umwaka urenga kuko hari ku wa 28 Werurwe 2023, ubwo Perezida Kagame yabwirwaga n’Abayobozi b’Utugali akaga baterwa n’umushahara muke bahembwa cyane cyane abo mu tugali two mu Ntara. Hari mu muhango wo gusoza itorero ryabo wari witabiriwe n’abayobora Utugali 2148.

Uwitwa Aline Mutimucyeye wavuze ko ayobora akagali ka Nsanga, Umurenge wa Rugendabali mu karere ka Muhanga yabwiye umukuru w’Igihugu ko hari ba Rushingwangerero bagira ingo ebyiri, (urugo rw’umuryango we n’urugo rwo ku kazi) kandi bakaba bagomba kuba mu nzu ihesheje urwego bakorera agaciro wongeyeho n’izindi nshingano zitandukanye baba bafite ku mushahara w’ibihumbi 80 ku kwezi. Ibintu uyu yemeje ko “Hazamo ibisa no gusobanya.”

Ati “Kubera umushahara muke rero ni hahandi usanga turimo turabwira abanyarwanda ngo ni muze tubatuze aheza, tukabavana mu mazu adahesha umunyarwanda agaciro, wareba Rushingwangerero kuri bwa bushobozi bw’umushahara w’ibihumbi 80, kuba mu nzu nziza ihesha urwego agaciro, gutunga umuryango wawe, kwitunga aho utuye kugira ngo ugire ya ndangagaciro y’ubuyobozi. Hakazamo ibintu bisa no gusobanya.”

Muri uriya muhango, minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana J Claude yavuze ko icyifuzo ari uko ba Rushingwangerero baba abayobozi bagira uruhare mu “Gufasha imiryango ifite ubushobozi buke kuva mu bukene no gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage.”

Rushingwangerero Aline Mutimucyeye akavuga ati “Dufite ikibazo natwe kibangamiye imibereho myiza yacu kijyanye n’imishahara ikiri hasi.”

Mutimucyeye akavuga ko iki kibazo kigira uburemere iyo urebye kuri average (Impuzandengo) y’umushahara wa Rushingwangerero uri mu ntara (ibihumbi 80) ukagereranya n’umushahara w’ibihumbi 300 ahembwa abayobora Utugali two muri Kigali.

Icyo gihe, umukuru w’Igihugu akaba yaremereye ba Rushingwangerero gusuzuma ubwo busabe bwabo ati “Igisubizo cyaboneka uyu munsi ni uko ibyo byakwigwa abantu bakareba uko babikemura, ntabwo natanga igisubizo cyuzuye hano muri aka kanya ariko icyo navuga ni uko ikibazo kizigwa, tukagishakira uburyo, birumvikana. Ibyo bisumbanya abo mu mujyi bakabona hafi inshuro enye z’iby’abo mu turere, mu tugali babona. Twashaka uko tubishyira ku murongo ariko biraterwa n’ibintu byinshi ariko reka tuzabone umwanya ababishinzwe babitwigire guverinoma ibifateho icyemezo.”

Kuba Umujyi wa Kigali ufite itegeko ryihariye riwugenga ni byo bituma abayobora utugali twawo batanganya imishahara n’abakorera mu tundi turere kuko two tugendera ku itegeko rya minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Hari umuyobozi w’Akagali kamwe watubwiye ko umushahara wabo utari wazamurwa n’ubwo umukuru w’Igihugu yari yabemereye ko bizarebwaho adusobanurira ko bisaba ibintu byinshi birimo no kubishyira mu itegeko. Ati “Nta kintu tuzi byakozweho.”

Ibindi abayobora utugali bari bagaragaje nk’imbogamizi ku mikorere yabo birimo ikibazo cy’ubuke bw’abakozi b’Abakagali, ikibazo cy’Inyoroshyarugendo (Moto) zatanzwe hamwe na hamwe, ibibazo bya Interineti ku bari ahataragera umuriro n’ibindi.

Rushingwangerero Epimaques Rwandenzi, ati “Tukaba twizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka muzarushaho kutugenera igikwiye kandi natwe turabizeza ko tuzabafasha kusa ikivi mwatangiye kuko turimo neza.”

Mu Rwanda abakozi ba Leta benshi bahora basaba ko hashyirwaho iteka rigena umushahara fatizo kuko kugeza ubu ntaririho ariko amaso yaheze mu kirere. Minisiteri y’Abakozi n’umurimo yigeze gutangaza ko iryo teka ryagejejwe mu biro bya minisitiri w’Intebe nawe atangaza ko rizatangazwa vuba ariko ntabyakozwe, kugeza ubu bifatwa nk’aho umushahara umukoresha adashobora kujya munsi mu Rwanda ari amafaranga 100Frw kuko ari yo yateganywaga mu Iteka ryo mu 1974 na n’ubu ritarasimbuzwa.

Uretse ba Rushingwangerero, hari n’abaganga cyane cyane abaforomo n’ababyaza nabo bari mu bakunda kumvikana bazamura ijwi basaba ko umushahara wabo wazamurwa. Leta ikavuga ko ibyo bikorwa buhoro buhoro uko ubushobozi bugenda buboneka.

Abahanga bemeza ko iki kibazo cy’umushahara udahagije ku bakozi kiri imbere mu bishobora kuba intandaro y’imikorere mibi ishobora no kuzamo ruswa. Hari imvugo y’icyongereza ivuga ngo ‘A Hungry Man is an Angry man’ ikoreshwa bashaka kuvuga ko umuntu ushonje utamwitegaho umusaruro ushimishije.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Ba Rushingwangerero baracyahanze amaso Perezida Kagame
    Umuntu wima gitif na SEDO umushahara ariwe zingiro rya byose aba ahemuka pe
    Bariya bantu baragowe pe

    Nabayeho Gitif ariko ntagusinzira uhora utukwa sha bazabahe amafaranga nibo zingiro rya byose pe.

    Murakoze

  2. Ba Rushingwangerero baracyahanze amaso Perezida Kagame
    Ni byo rwose. Igihe nikigera cyo kubazamura buriya bizava A2 bijye kuri A0,hakorwe ibizamini. Ushobora gusanga n’uwakoze ubuvugizi atibonyemo. Umuco n’umucyo byacu tubisigasire. Ariko rwose muzibuke na ba secretary&Customer care b’imirenge bahembwa 1/10 cy’abo babereye abanyamabanga (gitifu).

  3. Ba Rushingwangerero baracyahanze amaso Perezida Kagame
    kurebwaho nicyo bivuze, ubwo niba umushahara utongerewe ni uko bidashoboka. Uretse ko nta n’umushahara uhaza ubaho ubundi ariya nayo si make.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *