Congo: Abafana bigaragambije mu mihanda ya Lubumbashi

Sangiza iyi nkuru

Abafana ba TP Mazembe yo muri Congo biraye mu mihanda i Lubumbashi barigaragambya nyuma y’uko bandikanye ibaruwa Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi bamusaba guha ikipe yabo amafaranga igihugu cyemerera ikipe yitabiriye imikino nyafurika.

Ubusanzwe ikipe yasohokeye Congo igira amafaranga ihabwa na Leta aho iyifashisha mu mikino yaserukiyemo igihugu, gusa TP Mazembe yo ntikiyahabwa.

Mu rwego rwo gusaba amafaranga yabo, abafana ba TP Mazembe bakoze imyigaragambyo yabaye mu mahoro.

Aba bafana bagiye mu muhanda bitwaje ibyapa byanditseho amagambo asaba ko ikipe yabo yahabwa amafaranga yemererwa na Leta nk’ikipe yasohokeye igihugu mu mikino nyafurika.

Iyi myigaragambyo yari iyobowe na Robert Bikunga akaba ari na we wayiteguje mu rwego rwo kuvuganira iyi kipe y’i Lubumbashi.

Ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, nibwo abafana ba TP Mazembe bandikiye Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi bamusaba ko yarekura amafaranga Leta yemereye ikipe yabo.

Icyo gihe bavugaga ko Minisiteri imaze imyaka 3 idaha TP Mazembe amafaranga yayo yemererwa na Leta mu gihe yasohokeye igihugu.

Kugeza ubu Minisitiri w’Imari, Nicolas Kazadi ushyirwa mu majwi yo kwimana aya mafaranga ntakintu yari yatangaza kuri iki kibazo cyahagurukije abafana.

Andi makipe yasohokeye Congo mu mikino nyafurika yamaze guhabwa amafaranga yemerwa na Leta mu gihe TP Mazembe yategereje amaso agahera mu kirere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *