Uko igikorwa cy’amatora cyagenze hirya no hino mu gihugu-AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda hafi Miliyoni zirindwi ni bo bujuje ibisabwa mu kwitorera Umuyobozi w’Igihugu uzabayobora mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere, kuva mu rukerera Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bakaba bari batangiye gutonda imirongo ku biro by’itora.

gutora
Urupapuro rw’itora

Ni umwanya uhatanirwa n’abakandida; Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.
Abajya gutora batangiye kugera kuri site z’itora mu masaha ya saa Sita n’igice z’ijoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko Bwiza.com ibagejejeho uko amatora y’Abanyarwanda baba mu mahanga yagenze ku munsi w’ejo hashize, irabagezaho n’uko ari kubera mu Rwanda yifashe, umunota ku wundi.
Ku bijyanye n’aho abakandida batorera, abamaze kuhatangaza ni Mpayimana Philippe utorera ku Mashuri abanza ya Camp Kigali saa sita na Dr Frank Habineza utorera ku mashuri abanza ya Kimironko II saa 8:00. Umukandida Paul Kagame aratorera mu Rugunga.
Uko igikorwa kirimo kugenda hirya no hino mu Gihugu:
Intara y’Iburasirazuba:
Ku biro by’itora biri mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamata (Gatolika) mu karere ka Bugesera, abantu batangiye kuhagera mu rukerera.
H1 1
Aha hari 05:30, abaturage bari batonze imirongo

H6
Ikipe y’abashinzwe gutoresha yabanje kurahira, hari 06:45

H2 H3 H4 H5
H7
Site ya Maranyundo : Rukemansibe JMV, avuga ko yatangiye gutora ubwo amatora yatangiraga mu Rwanda, arishimira uburyo amatora arimo gukorwa mu mucyo ko mbere nta Demokarasi yari ihari, batoraga bamwe ari impunzi

Isl
Sezikera Antoine, yavutse mu 1925 amatora yose yabaye mu Rwanda yarayitabiriye kugeza n’ubu, avuga ko yageze ku biro by’itora 05:00

Mu murenge wa Musenyi (Bugesera):
H8
Site ya Nyagihunika : Bigaragara ko amatora bayiteguye bihagije, bateye insina bigaragaza ko ari ibirori ndetse n’abaturage babukereye bakeye

H13
Kuri iyi site ya Nyagihunika umuturage wa mbere yahageze 04:50 , ni nawe watoye mbere ubwo isaha ya saa moya yari igeze

H9 H10 H11 H12
Umujyi wa Kigali:
G0
Kuri Site ya Camp Kigali (Biryogo) abaturage batangiye kuhagera mu bucyacya

G4
Iyi ni indorerezi y’umuzungu, hamwe na bagenzi be bahazindukiye

g6
 
G1
Saa 07:00 , kuri site ya Biryogo (Camp Kigali) abakozi ba komisiyo y’amatora babanje kwerekana ko mu dusanduku nta kintu kirimo

G5
Abazi uyu mukecuru, bavuga ko buri gihe ari we utora mbere y’abandi ngo yabigize umuhigo, yahageze mbere saa moya zigeze atora mbere

08:30: Nibwo umukandida Dr Frank Habineza yari ageze kuri site ya Kimironko ya II, aherekejwe n’umugore we. Icyumba yatoreyemo cyari giteguye ari icy’umwihariko.
Hab
Dr Frank Habineza yageze kuri site y’itora ahita yinjira, mu muvundo ukaze w’abanyamakuru bashakaga kugira ibyo bamubaza.
Habi
Dr Habineza avuga ko yizeye intsinzi ya 70%, kandi ngo nubwo yatsindwa yakwakira ibyavuye mu matora mu gihe bizaba bigaragara ko yagenze neza

 
F1 1
F2 1
Umugore we yatangaje ko yiteguye ko isaha iyo ari yo yose yaba umugore wa Perezida ndetse ko afite icyizere cyuzuye aterwa no kuba abantu benshi bashyigikiye umugabo we.
Frank
Agira ati “niteguye kuba nakorana n’izindi nzego mu kubaka igihugu dushyira mu bikorwa ibyo Frank yahigiye imbere yabaturage, isaha ku isaha nshobora kwitwa umugore wa Perezida”.
Icyuma
Nimero y’icyumba Dr Frank Habineza yatoreyemo

10:35: Nibwo Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yari ageze kuri site y’itora, 10:40 yari arangije igikorwa ahita ataha, ahavuye yifurije Abanyarwanda amatora meza, no kugera ku ntego muri iyi manda y’imyaka 7 .
PP
DSC 9455
PM Murekezi agiye mu bwihigiko

DSC 9475
PM amaze gutora
DSC 9504
11:10 : Nibwo Umukandida Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi n’umufasha we, Jeannette Kagame bari bageze kuri site y’itora mu Rugunga, nyuma y’iminota itanu 11:15 bari barangije igikorwa bahita bagenda.
Kagame3
Kagame Kagame2
Ku isaa Sita na 35, umukandida Mpayimana Philippe na we yari asesekaye kuri site y’itora ya Camp Kigali.
DSC 9632
Mpayimana yabanje gusobanurirwa ibijyanye n’itora bikubiye ku ikarita iriho abakandida

DSC 9659
Mpayimana Philippe atora

DSC 9679
Intara y’Iburengerazuba:
Amatora mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Ruharambuga abaturage bazindutse cyane, amatora mbere yo gutangira yabanjirijwe no kurahira kw ‘abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y ‘amatora.
W1 1
Barahiriye kuri site y ‘urwunge rw ‘amashuri rwa Bigutu mu murenge wa Ruharambuga

W2 1
Nyirabaherekeza Florida

Uyu mukecuru w’imyaka irenga 80, unafite ubumuga bw ‘ingingo yishimiye ko mu matora yose yakoze ayo muri ibi bihe afite akarusho k ‘umutuzo n’umutekano usesuye kurusha kera ku bwa Kayibanda na Habyarimana. Ati ”nishimiye cyane kwitorera uzanshajisha neza”.
Ntende
Abaturage ni benshi cyane kuri site y’itora ya EAV Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga Nyamasheke

Pere
Visi perezida wa Njyanama ya Nyamasheke, Ndashimye Léonce avuga ko nta kibazo kidasanzwe cyabonetsemo kugeza ubu amatora akorwa neza cyane

Gihu
06:50 abakorerabushake bo kuri site ya Gihundwe, mu murenge wa Kamembe barimo kurahira, saa moya zuzuye gutora biratangira

Mz1
Rusizi, site ya Ecole Primaire Mururu : Naho amatora arimo gukorwa mu mucyo, abafite intege nke barimo guhabwa umwanya bakabanza gutora bagataha izuba ritaraba ryinshi, barashima imitegurire y’amatora

mz2
Rusizi, site ya Ecole Primaire Mururu: Abafite intege nke, abasaza, abakecuru, abatwite barashima ko barimo guhabwa akanya bagatambuka mbere

Murehe
Kuri site ya Murehe hari abantu mbarwa

S
Site ya IPEC,mu kagari ka Gihundwe umurenge wa Kamembe

Intara y’Amajyaruguru:
Musa
R2
Musanze: Site ya Essa Ruhengeri, Izi ni indorerezi, ubanza w’ umugabo ni uwa FPR, hagati ahagarariye Green Party ku masite atandukanye arimo n’ iyi. Umugore ahagarariye NEC

R1
Abakobwa kuri site berekana umuco Nyarwanda

R3
Uyu mwana yishimiye ko yatoye bwa mbere, yatoreye mu Murenge wa Rugarama kuri Groupe scolaire Maya 2

BR1
Burera: 11:30 Kuri site ya Paroisse Gahunga mu murenge wa Gahunga abantu bari benshi ku mirongo

Ruka
Burera- Gahunga: Uyu mugabo ni umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe, na we yari amaze gutora

Intara y’Amajyepfo:
Kamonyi : Kuri site ya Nyamirama mu murenge wa Kayenzi, abantu batangiye kuhagera saa munani z’ijoro, saa sita z’amanywa nta murongo wari ugihari.
Habineza Asnapaul umwe mu baturage bari kuri iyo Site ya Nyamirama, aganira na Bwiza.com, agira ati “Abantu ba mbere bahageze saa munani z’ijoro, njye nahageze 04:45 , umurongo nagiyeho nari nk’uwa 4o, amatora yatangiye saa moya ariko ubu ( 12:15 ) nta murongo wahabona, twarangije gutora, abantu bazindutse cyane, ku buryo batoye kare bamwe basubira mu mirimo yabo”.
K1 1
Aha ni mu rukerera ( 05:40 ) kuri site ya Nyamirama, abaturage bari ku mirongo

K2 1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *