Israel ikomeje kwitegura igitero cyo kwihorera cya Iran gishobora guteza Intambara ya 3 y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Inama y’abaminisitiri yo kwitegura intambara muri Israel yateranye mu ijoro ryo kuwa Gatatu kugira ngo baganire ku iterabwoba ry’igitero “cyegereje” nyuma yuko Iran yemeje kuzihorera nyuma y’igitero cyahitanye benshi mu bayobozi bakuru bayo b’igisirikare.

Iran yashinje Israel kugaba igitero cyica kuri ambasade yayo ya Syria cyarushijeho gushyira Uburasirazuba bwo hagati mu kaga ko kuba habera intambara yafata akarere kose.

Nibura abantu 11 bishwe ubwo inyubako ya consulat iruhande rwa Ambasade ya Iran i Damasiko yahindurwaga ubushwangi n’ibitero Iran ivuga ko byakozwe n’indege za F-35 zo muri Israel.

Igitero cyo ku wa Mbere cyahitanye ba ofisiye barindwi bakuru b’ingabo za Irani, zishinzwe kurinda impinduramatwara ya kisilamu (IRGC), bituma Tehran yiyemeza kuzihorera.

Perezida wa Iran, Ebrahim Rasi, yahise atunga urutoki Israel, avuga ko iki gitero ari “icyaha cy’ubugwari” maze avuga ko “kizasubizwa”.

Ku wa Gatatu, iterabwoba rye ryashimangiwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, wavuze ko bagiye kwihorera no “gutsinda ingoma y’abazayoni”.

Amagambo ya Khamenei yanditswe ku byapa muri Tehrani mu kwerekana ku mugaragaro inkunga y’abaturage.

Ariko, amasezerano ya Iran yo kwihorera yashyize Uburasirazuba bwo Hagati ku bugi bw’icyuma.

Nk’uko ikinyamakuru YNet kibitangaza, ngo Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagiranye inama n’abashinzwe umutekano kubera gutinya igitero gishobora kugabwa kuri Israel cyangwa ku Banya-Israel mu mahanga.

Israel ikomeje kotswa igitutu n’Isi yose nyuma y’igitero simusiga cyagabwe ku modoka z’imfashanyo cyahitanye Abongereza batatu, yavuze ko irimo gukaza ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere kandi ko yahamagaje inkeragutabara mu rwego rwo kwitegura igisubizo cya Iran.

Igisasu cyaturikiye kuri consulat cyahitanye Gen. Mohammad Reza Zahedi, wayoboraga ingabo zidasanzwe za Quds muri Liban na Syria kandi yari yarafatiwe ibihano na Amerika n’u Bwongereza.

Yapfanye n’umwungirije Gen. Mohammad Hadi Hajriahimi n’abandi bayobozi batanu ba IRGC, barimo n’umwe mu bagize Hezbollah.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *