Mu gihe Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Gatatu, itariki ya 10 Mata, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yasabye ko hatangwa ubutabera ku bakekwaho uruhare muri jenoside bakomeje kwihisha ari benshi muri iki gihugu cyo mu Burayi.
Abatanze ibiganiro nyamukuru mu Kwibuka ku nshuro ya 30 i Londres ni: Beatha Uwazaninka: Uwarokotse Jenoside, Linda Melvern: Umunyamakuru w’iperereza w’Umwongereza akaba n’Umwanditsi, Rt Hon Patricia Scotland, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, na Ambasaderi Johnston Busingye.
Busingye yashimangiye ko u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bike byo mu Burengerazuba bitigeze biburanisha, cyangwa byohereza mu gihugu icyo ari cyo cyose ukekwaho uruhare muri jenoside utuye ku butaka bwabwo.

Beatha Uwazaninka
Celestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza ni bamwe mu bahunze ubutabera bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bazwiho ko baba mu Bwongereza.
Mu muhango wo Kwibuka witabiriwe n’abanyamuryango barenga 600 ba Diaspora Nyarwanda mu Bwongereza, abagize ambasade zitandukanye zikorera I Londres, abagize Guverinoma y’u Bwongereza ndetse n’abayobozi muri Commonwealth, Busingye yagize ati: “Nyuma y’imyaka 30, undi munsi ushize ni mwinshi cyane.”

Rt Hon Patricia Scotland
Ati: “Mu Bwongereza, abantu benshi bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside bakomeje kuhaba ari benshi kandi batunzwe n’umusoreshwa w’u Bwongereza. Hari ibimenyetso bihagije byemeza ko aba bakekwa baburanishwa, ariko nyuma yimyaka mirongo itatu, abahohotewe baracyategereje umunsi wabo mu rukiko ”, Busingye.
Yavuze ko abategetsi b’u Rwanda bakoranye na bagenzi babo bo mu Bwongereza ariko biba iby’ubusa.
Ati: “Twumva ko bisaba igihe cyo gutegura imanza nk’izo, ariko nyuma y’imyaka mirongo itatu, umunsi ushize ni undi mwinshi cyane. Icyo dusaba ni uko aba bagabo bagira umunsi wabo mu rukiko, ko ubutabera bwemererwa gukora akazi kabwo. ”

Linda Melvern
Busingye yavuze ko ari ngombwa kureba niba inzira y’ubucamanza itazatinda kubera ko abakekwaho gukora itsembabwoko n’ababashyigikiye bakomeje kuba “ibirindiro gusa byo guhakana jenoside mu Bwongereza.”
Yashimangiye ko urungano rw’Abanyarwanda bavutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yacyo biteguye gukomeza ibyagezweho mu rugendo rw’imyaka 30 y’ubumwe bw’igihugu no kwiyubaka.


