Ubuyobozi bwa CECAFA bwifurije intsinzi Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati bwifurije intsinzi Perezida Kagame uherutse gutsinda amatora amugumisha kuri uyu mwanya.
Abagize uyu muryango (Confederation of East and Central Africa Football Associations-CECAFA) boherereje ubutumwa Perezida Kagame, watsinze aya amatora nkuko amajwi y’agateganyo abigaragaza ko yayatsinze n’amajwi 98.63%, atsinze Mpayimana Philippe na Dr Frank Habineza bari bahanganye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga mukuru wa cecafa, Nicholas Musonye mu nyandiko ye yo ku Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2017 yavuze mu izina ry’abagize iri shyirahamwe.
Ati “Abagize cecafa bifuje gufata uyu mwanya ngo bashimire Perezida Kagame ku bw’intsinzi yagize mu matora yarangiye.”
Akomeza avuga ko Abanyarwanda berekanye ko bakuze bakomeza kugirira icyizere Perezida Kagame ndetse no mu Muryango wa FPR Inkotanyi uyoboye igihugu.”
“Nka CECAFA turifuriza ishya n’ihirwe umutware (Patron) Perezida Kagame n’Abanyarwanda uburyo bwuje amahoro yagaragaje mbere y’amatora, mu gihe yabaga na nyuma yayo.”
Cecafa ifitiye icyizere perezida Kagame ko azakomeza icyerekezo cye cyo kubaka u Rwanda, rugakomeza kuba igihugu kirangwa n’iterambere n’amahoro aram bye.
Asoza agira ati “Imana ihe umugisha u Rwanda na Perezida Kagame.”
Guhera mu 2002, Perezida Kagame ntiyahwemye kwerekana uruhare rwe mu gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere, dore ko buri mwaka atanga ibihumbi 60 by’amadolari mu marushanwa yamwitiriwe, Cecafa/Kagame club championship ahuza amakipe yo mu bihugu bigize akarere.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *