Israel iravuga ko yahanuye drones 300 mu gitero cya mbere cyo kwihorera cya Iran

Sangiza iyi nkuru

Israel iravuga ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bahagaritse igitero kinini cya drones zigera kuri 300 na misile byarashwe na Irani.

Ivuga ko ku butaka bwayo haguye ibisasu bike, harimo ibyaguye mu birindiro by’Igisirikare cya Israel ( IDF) mu majyepfo y’igihugu, mu gihe umwana umwe yakomeretse.

Igitero cya Iran kidasanzwe cyo kwihorera ni ubwa mbere kigabwe ku butaka bwa Isirayeli kivuye ku butaka bwayo mu buryo butaziguye nk’uko bitangazwa na BBC.

Igitero cya Iran ni ukwihorera igitero cya Isirayeli cyahitanye umuyobozi w’ingabo za Irani i Damas muri Syria mu ntangiriro z’uku kwezi. Icyo gitero cyanaguyemo aba Jenerali 2 ba Irani.

Ubuduha bw’imbuzi bwumvikanye muri Isirayeli kandi humvikana urusaku rw’ibiturika hejuru y’umujyi wa Yeruzalemu, igihe ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Isirayeli bwarasiraga ibintu hejuru y’uyu mujyi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yabwiye Isirayeli ko inkunga y’Abanyamerika ku mufatanyabikorwa wazo ari “icyuma”, yongeraho ko Amerika yafashije “guhanura indege zose zitagira abadereva na misile.”

Leta zunze Ubumwe z’Amerika ariko zanihanangirije Isirayeli ziyimenyesha ko niramuka ishatse kwihorera nta bufasha bwa Amerika bazabona.

Minisitiri w’ingabo w’u Bwongereza, Grant Shapps, yamaganye “igitero kidafite ishingiro” anavuga ko izindi ndege z’intambara z’Igisirikare cyo mu kirere (RAF) zoherejwe mu karere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *