Nyuma y’aho inkuru y’Umunyarwanda, Jean Leonard Teganya ukurikiranweho n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyaha cyo kubeshya inzego z’ubuyobozi asaba ubuhungiro, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo buratangaza ko bushakisha Teganya ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu, Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda Bwana Jean Bosco Mutangana, yemeje ko umunyarwanda Jean Leonard Teganya ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bwa Leta zunze ubumwe za Amerika ku byaha byo kubeshya inzego za leta ubwo yasabaga ubuhungiro muri icyo gihugu, anashakishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho .
Ibyo byaha akaba yarabikoreye mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare mu mwaka wa 1994 akaba yari yaranashyiriweho n’impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2014 kubera ibyo byaha Ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho.
Inkuru bisa hano
USA: Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside akurikiranweho forode
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


