USA: Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside akurikiranweho forode

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasooka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko umugabo w’Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi anakurikiranweho icyaha cya forode no kubeshya ubuyobozi agamije guhabwa ubuhungiro muri iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inyandiko z’urukiko ziravuga ko uyu witwa Jean Leonard Teganya yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994 akerekeza muri Canada. Abayobozi ba Canada banze guha Teganya ubuhungiro ndetse butegeka gusubizwa aho yari aturutse kubera ko yakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga ko abayobozi bavuga ko Teganya yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasangwa ahitwa Houlton muri Maine, ho muri Leta ya Massachusetts. Bavuga ko yatanze ubuhamya butari bwo nyandiko yahaye abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ananirwa guhishura uruhare rwe muri jenoside.

Kuwa Gatanu ushize nibwo Teganya yagaragaye mu Rukiko rwa Boston, gusa umunyamategeko umwunganira ntiyahise aboneka ngo agire icyo atangaza kuri uyu mukiriya we nk’uko AP ivuga.

Teganya ava mu Rwanda yabanje guca muri Congo no mu Buhinde mbere yo kugera muri Canada mu 1999, aho yasabye ubuhungiro inshuro 2 ariko yangirwa nyuma y’aho abayobozi muri Canada banzuriye ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amaze kugerageza gusaba ubuhungiro kabiri muri Canada yangirwa, mu 2014 Teganya nibwo yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nabwo ahangana n’abashinzwe abinjira n’abasohoka ba ho.

Aha rero niho yabeshyeye ubuyobozi ko se umubyara yari umuyobozi muri MRND, ariko, we ahisha ko nawe yari umuyoboke ukomeye w’iri shyaka ryari ku butegetsi mu Rwanda rishinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ykaorewe Abatutsi.

Naramuka ahamwe n’icyaha cyo kubeshya ubuyobozi, Teganya ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko rumaze gusohora impapuro zo guta muri yombi abantu bagera muri 600 bashinjwa uruhare muri jenoside batarafatwa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *