Impinduka ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ba Ofisiye ba RDF bazamurwe mu mapeti

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 12 Mata 2024, hasohotse iteka rya Perezida nº 049/01 ryo ku wa 12/04/2024 rihindura iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Iteka rishya rihindura zimwe mu ngingo zitandukanye zijyanye na sitati ya RDF zabaga mu ryo mu myaka ine ishize. Ingingo yerekeye gihe ngenderwaho gisabwa ngo ba Ofisiye ba RDF bazamurwe mu ntera iri mu zahindutse.

Mu busanzwe kugira ngo Ofisiye wa RDF azamurwe mu ntera [cyangwa mu mapeti] hashingirwa ku bintu bitandukanye, birimo ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari; amahugurwa ya gisirikare yakoze; gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera [iyo ari ngombwa] ndetse no gutsinda ikizamini cy’imyitozo ngororangingo.

Izi ngingo kandi ni na zo zirebwa ku basirikare bo ku rwego rwa ba Suzofisiye, mu gihe ku bo mu cyiciro cy’abato hiyongeraho kuba byibura amaze imyaka itatu mu gisirikare kugira ngo atangire kuzamurwa mu mapeti.

Mu busanzwe byasabaga nibura umwaka umwe kugira ngo umusirikare ave ku ipeti rya Sous-lieutenant ajye kurya lieutenant mu gihe ari imyaka ine kugira ngo ave ku rya Lieutenant ajye kurya Capitaine.

Ufite ipeti rya Capitaine we byamusabaga imyaka itanu kugira ngo abe major, na we bikamusaba imyaka ine kugira ngo abe lieutenant-colonel wagombaga kumara imyaka ine kugira ngo abe yaba colonel.

Kugira ngo umusirikare abe Général de Brigade avuye kuri colonel, byamusabaga imyaka itanu, na we kandi bimusaba imyaka itatu kugira ngo abe Général-Major.

Imyaka itatu kandi ni cyo gihe cyari giteganyijwe kugira ngo umusirikare ave ku ipeti rya General Major ajye ku ipeti rya Lieutenant-Général na we agasabwa imyaka itatu kugira ngo abe Général w’inyenyeri enye.

Mu mpinduka zigaragara mu iteka rishya ni uko ubu umusirikare ufite ipeti rya Sous-lieutenant bimusaba amezi atandatu yonyine kugira ngo ajye ku rya Lieutenant; uyu we nk’ibisanzwe bikaba bimusaba imyaka ine kugira ngo agere ku rwego rwa Capitaine.

Ufite ipeti rya Capitaine bizajya bimusaba imyaka ine kugira ngo abe major, na we bikamusaba imyaka itatu kugira ngo abe lieutenant-colonel ugomba kumara imyaka itatu kugira ngo abe yaba Colonel.

Ba Colonel byatwaraga imyaka itanu kugira ngo babe ba Général de Brigade bizajya bibatwara imyaka ine, gusa aba bo nk’ibisanzwe bizajya bibasaba imyaka itatu kugira ngo babe ba Général- Major.

Aba ba Jenerali b’inyenyeri ebyiri bo bizajya bibasaba imyaka itatu kugira ngo babe ba Lieutenant-Général nk’uko byari bisanzwe, na bo bibasabe indi nka yo kugira ngo babe ba Général buzuye.

Iteka rya Perezida icyakora riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ashobora kuzamura ku ipeti ryisumbuye Ofisiye igihe icyo ari cyo cyose, cyangwa akamuzamura ku ipeti ryisumbuye igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *