Haribazwa icyaba cyatandukanije Uncle Austin na Marina

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka bakorana nk’umujyanama we mu bya muzika, Uncle Austin yatangaje ko imikoranire yarI afitanye n’umuhanzi Marina yahagaze, ubu yamaze kubona undi mujyanama mushya, harakibazwa icyihishe inyuma y’uku gutandukana.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko imyitwarire idahwitse y’uyu muhanzi ari yo yaba itumye Uncle Austin areka inshingano yari afite kuri uyu muhanzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukobwa aherutse kumvikana asubiramo indirimbo ya Charli na Nina yitwa ‘indoro’, ariko ayiririmba mu magambo yiganjemo ubusambanyi.
Bamwe mu bakunzi ba Austin baganiriye na Bwiza, batangaje ko nyuma yo kumva ako gace k’ijwi rya Marina bifuje ko Austin yareka gukomeza kureberera inyungu z’uyu muhanzi, kuko bemezaga ko amusebya.
Impande zombi zirinze kuvuga byinshi ku cyaba cyabatandukanyije, ariko ku rukuta rwa Instagram rwa Austin yatangaje ko atakiri umujyanama wa Marina, ko uyu muhanzi afite undi mujyanama mushya witwa Ramadhan.
Marina yamenyekanye mu ndirimbo ‘Byarara bibaye’ na ‘Too Much’ yakoranye n’abahanzi benshi barimo na Uncle Austin wari umujyanama we.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean De Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *