Ikibuga cy'indege cya Bugesera kizafasha mu kongera ubukungu bw'u Rwanda n'ubuhahirane-Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame aremeza ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizagira uruhare mu kurushaho guhindura imibereho n’ubukungu bw’Abanyarwanda. Ibi akaba yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Kanama, imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege byitezwe ko izasozwa mu Ukuboza 2018.

Perezida Kagame yari umwe mu bashyitsi bari bategerejwe mu Karere ka Bugesera muri uyu muhango wo gutangiza iyubakwa ry’iki kibuga kizajya gicaho abagenzi miliyoni 1,7 buri mwaka.

Mu ijambo rye amaze kurambika ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikibuga cy’indege, perezida kagame yavuze ko yishimiye gushyira ibuye ry’ifatizo kuri uyu mushinga w’ingirakamaro ku Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo Abanyarwanda atari abantu bahambaye bazakomeza guharanira kuba abo bari bo, mbere yo kongeraho ko Abanyarwanda biyemeje kandi bizagaragara ikibuga cyuzuye kiri gukora.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko iki kibuga kigiye kubakwa n’ikigo cyo muri Portugal, Mota Engil, kitazagirira akamaro u Rwanda gusa ahubwo kizagira uruhare mu guhuza Abanyafurika, mu ishoramari na business.

Yagize ati: “ Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizafasha mu kongera ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubuhahirane mu karere duherereyemo ”.

Perezida Kagame yakomeje asaba ubufatanye kugirango imirimo izarangire neza. Ati: “Uyu ni umushinga twategereje igihe kirekire nizere ko twese tuzafatanya kugirango urangire neza. Iki kibuga gikoreshwe.”

Perezida w’u Rwanda ntiyibagiwe gushimira abafatanyabikorwa bose ku cyizere bashyize muri uyu mushinga. Ati: “ Tubijeje ubufatanye bwacu nka Leta .”

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe nacyo gikomeje gutera imbere. Perezida Kagame ati: “Ariko iki kibuga cya Bugesera gifite umwanya munini mu ntumbero dufite.”

Mu gusoza ijambo rye, perezida Kagame yagize ati: “ Ndashaka kubwira abanyarwanda badutegerejeho byinshi ko muri uyu mushinga tutazabatenguha. Tuzakora neza nkuko bisanzwe .”

Yongeyeho ko yizeye ko mu mezi make ari imbere bazaba basubiye I Bugesera gutaha no gutangiza ibikorwa by’ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo kubaka iki kibuga kizatwara ayabarirwa muri miliyoni 418 z’Amadolari, mu gihe icya kabiri kizatwara miliyoni 414, ubushobozi bwo kwakira abantu bukazagera ku bantu miliyoni 4,5 mu mwaka.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *