Kylian Mbappé yaba agiye kujyana PSG mu nkiko

Sangiza iyi nkuru

Mbere y’uko Kylian Mbappé ava mu kipe ya PSG agiye kubanza kuyijyana mu nkiko aho ayisaba amafaranga ye yose yakoreye muri Mata iyi kipe itamuhaye nyuma y’uko yanze kuyongerera amasezerano.

Amakuru aturuka mu Bufaransa yemeza ko ikipe ya Paris Saint-Germain yanze guhemba Kylian Mbappé umushahara w’ukwezi gushize kwa 4 ndetse hari n’udubimbazamushyi atahawe.

Kudahembwa ku uyu musore byaturutse ku kuba yarasezeye kuri iyi kipe nyuma y’imyaka igera kuri 7 ayikinira, ibintu bitashimishije abaherwe b’iyi kipe.

Ikinyamakuru L’EQUIPE cyandikirwa mu Bufaransa cyivuga ko kuba Kylian Mbappé yaranze kongera amasezerano byarakaje abayobozi ba Paris Saint-Germain barangajwe imbere na Nasser Al-Khelaifi bigatuma batamuhemba.

Amafaranga uyu mukinnyi atahembwe ni ay’ukwezi gushize kwa 4 ndetse n’uduhimbazamushyi ahabwa biri uko batsinze umukino two muri Gashyantare 2024.

Aya mafaranga Kylian Mbappé atahawe na Paris Saint-Germain akabakaba muri Miliyoni 80 z’Amayero.

Amakuru yemeza ko abanyamategeko bamaze kwinjira muri iki kibazo kugira ngo uyu musore ahabwe amafaranga yose ikipe imubereyemo.

Birasa nkaho uyu mukinnyi atandukanye nabi n’iyi kipe kuko no mu minsi yashize byavuzwe ko yavuganye nabi na Nasser Al-Khelaifi aho uyu umuyobozi yamuzizaga ko mu mashusho yashyize hanze asezera abantu bo muri Paris Saint-Germain we atigeze amushyiramo.

Biteganyijwe ko Kylian Mbappé azakinira ikipe ya Real Madrid mu mwaka utaha w’imikino 2024-2025 nk’uko yahoze abyifuza mu myaka yatambutse ariko Leta y’u Bufaransa n’abaherwe ba PSG bakamwitambika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *