Umupadiri uzwi muri Nigeria yafashwe asambanya umugore w’abandi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga umupadiri uzwi muri Nigeria amusambanyiriza umugore mu cyumba cyo mu nzu yabo.

Vitalis Okere wo mu mujyi wa Lagos avuga ko yatashye kare avuye ku kazi umunsi umwe mu cyumweru gishize, agasanga umupadiri witwa Victor ari gusambana n’umugore we witwa Chidinma.

Uyu muryango usanzwe ufitanye umwana w’umukobwa w’imyaka 11, bivugwa ko ari we wabwiye se iby’uyu mupadiri kuko ngo yakundaga kuza iwabo iyo se yabaga yagiye ku kazi. Uyu mwana ngo akaba atarishimiraga ukuntu uyu mupadiri na nyina bajyaga mu cyumba bakamara amasaha bifungiranye, afata icyemezo cyo kubibwira se.

Kera kabaye rero uyu mupadiri yaje gufatirwa mu cyuho, ubwo Okere yambaraga akabwira mu rugo ko agiye ku kazi ariko afite gahunda yo gufata uyu mupadiri wamwoneraga. WWWNews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko umugabo yihishe inyuma y’inzu kugeza abonye Victor yinjira iwe.

Nyuma y’akanya gato, Okere yahise yinjira mu nzu aruhukira mu cyumba asanga umugore we na padiri mu buriri bambaye uko bavutse. Umupadiri yahise akubitwa n’inkuba asanganwe n’umugore w’abandi, ahita anyura mu myanya y’intoki nyir’umugore aracika asiga imyenda ye.

Umugabo w’umugore abonye bimushobeye yahise yigira inama yo kujya kurega umupadiri kuri polisi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *